Rwanda :Abagore bahagarariye amashyirahamwe y’itangazamakuru mu rwanda biteguye kuziba icyuho.
![](https://amahumbezinews.rw/wp-content/uploads/2023/01/IMG-20221201-WA0011-2-1024x768.jpg)
Mu minsi igera kuri itatu bahuguriwe gukora kinyamwuga bari muri Karongi , abagore bagize amashyirahamwe y’abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ,biteguye kuziba icyuho bakiteza imbere .
Mu karere karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura ubwo bahugurwaga mu minsi igera kuri itatu gukora kinyamwuga, abagore bahagarariye amashyirahamwe agera kuri atatu mu Rwanda bakora umwuga w’itangazamakuru ,harimo ARFEM,WIMOC na WMP ku bufatanye na Pax Press na FOJO bavuga ko biteguye kuziba icyuho , bagahuza imbaraga n’ubumenyi bafite bakorera hamwe maze bakagira aho bava bakagira n’aho bagera.
Rutayisire Bonaventure Aisha ni umwe mu bagize nyobozi ya ARFEM ,aganira n’umunyamakuru w’ amahumbezinews.rw yavuze ko mu mikorere yabo mbere y’ aya mahugurwa basaga n’abakorera mu kirere kuko batari bazi gutegura zimwe na zimwe mumpapuro (documents) bagomba gukoresha. Yagize ati :″ Nkurikije ubutumire bari baduhaye, bifuzaga kuduhugura ku bijyanye no gutegura impapuro ( documents) kugira ngo tube amashyirahamwe akora kinyamwuga, nkaba nabonye ko hari ibintu bimwe na bimwe twasaga nk’abakora biri mu kirere, kuko hari impapuro zimwe na zimwe tutagiraga ,bikaba aribyo bituma hamwe na hamwe tugenda tugongana ntitwisanzurane mu mikoranire‶. Yakomeje avuga ko uko bahuguriwe gukora kinyamwuga bagashyira hamwe mu kiswe ‘’Senergy’’ nk’abafite icyerekezo kimwe bakagira imikoranire imwe, bagatahiriza umugozi umwe kugirango babashe kuzamura umugore uri mu mwuga w’itangazamakuru.Akaba yasoje avuga ko agiye gushyira ubutumwa abagize uyu muryango wa ARFEM ko umunyamuryango wese agomba kwitabira gutanga umusanzu ungana n’uwa mugenzi we kandi ko umuryango atari uw’umuntu umwe ku giti cye cyangwa babiri nk’uko byemejwe mu nama rusange ari uw’abanyamuryango bose.
Ibi kandi abihuriza hamwe na UMUKOBWA Aisha wahuguwe ahagarariye WIMOC Umuryango w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ariko bafite ibinyamakuru byabo , aho yatangarije umunyamakuru w’amahumbezinews.rw ko yishimiye uburyo bahuguwemo gukora kinyamwuga ariko ati icyo tugomba kwitaho ni impapuro (documents ) yagize ati:’’impapuro turazifite,n’uburyo twakoragamo bwari bwiza , ariko ibyo byose twakoraga ntabwo byari byujuje amahame twigiye ahangaha, kandi aya mahame niyo azadufasha gukora kinyamwuga ku buryo n’umuntu wo hanze yadusura yavuga ko iki kigo cyacu gifite ibintu biri kuri gahunda ;nkaba navuga ko tugiye kunoza ibyo dukora kurushaho kugirango dushyire byose mu nyandiko mu buryo bwa kinyamwuga″. Yasoje avuga ko ajyanye ingamba zo gushyira umutima we kuri iri shyirahamwe nk’uko awushyira mu zindi gahunda, agashishikariza buri wese kurigira irye ntibaritererane , bityo bikazatuma iri shyirahamwe rirushaho gutera imbere.Anavuga kandi ko synergy ari ngombwa kuko buri shyirahamwe rigiye rifite ubumenyi ukwaryo(ARFEM,WIMOC na WMP) , ubwo bumenyi rero avuga ko buhurijwe hamwe cyane ko hari ubushake, inshuro zibaye nyinshi aya mashyirahamwe yicarana guhuza izi mbaraga izi nzitizi zikavaho ,intambwe zizaterwa aya mashyirahamwe uko ari atatu akiteza imbere maze icyuho cyarimo kiveho.
Regine Akarikumutima umuyobozi uhagarariye WMP nawe ntiyagiye kure ya bagenzi be avuga ko amahugurwa bateguriwe na FOJO ndetse na Pax press yabagiriye akamaro cyane, kuko ngo ubu bamenye uko bakora amaraporo y’amafaranga, uko bishyura abantu bagaragaye mu bikorwa bitandukanye bakora ndetse bamenya n’izindi mpapuro (documents) bagomba gukoresha mu mashyirahamwe yabo.
Buyinza Alex( international programme coordinator at Fojo iInstute) ni umwe mu bateguye aya mahugurwa avuga ko babonaga hari ibintu bimwe na bimwe babonaga bitagenda neza, hagiye harimo imbogamizi zitandukanye , haba mu gukora amaraporo y’ibigendanye n’amafaranga n’ibindi. Mu kuziba icyo cyuho rero bakaba barafashe gahunda yo kubategurira amahugurwa yo gutegura izo mpapuro zitandukanhye ndetse n’ibindi bijyanye n’uko amashyirahamwe agomba gukora kinyamwuga ndetse ko bazajya babafasha mu buryo butandukanye ariko bagakora kinyamwuga bakaziba icyuho cyagaragaragamo bakanakorera hamwe.