July 27, 2024

Huye: Abagabo barashimira uruhare  abagore babo  bagira mu iterambere ry’urugo.

0

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, bavuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarahaye umwanya abagore, ikabazamura byatumye abagore bagira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo. Umuyobozi wa CNF mu murenge wa Mukura Nyirangiruwonsanga Solange avuga ko bashishikariza abagore kwiteza imbere bagakora n’ubukangurambaga ku miryango itarabyumva neza.

NDAGIJIMANA Jean Bosco avuga ko  kuva Leta yashyiraho gahunda yo kuzamura abagore no kubaha umwanya mu nzego zitandukanye, byatumye bajya mu bikorwa bibaha amafaranga bifashisha mu guteza imbere ingo zabo.

Yagize ati “  mu bigaragara tugiye guhuza, tukareba uruhare rw’umugore mu iterambere ry’urugo mu bihe byashize ,n’uruhare rw’umugore uyu munsi wa none, usanga umugore yari umuntu wiberaga mu rugo, arebana n’ibyarwo akita no ku bana, ariko  aho Leta imaze kubaha imbaraga, ikabaha ijambo baritinyutse, mu kwitinyuka rero bateye intambwe bagana ubucuruzi, uyu munsi wa none umugore na we ni umuntu ushishikajwe no goshakisha amafaranga n’ubuzima kugirango bateze imbere imiryango yabo banakemure ibibazo biyugarije”.

HAKIZIMANA umuturage wo mu mudugudu w’Agakombe we avuga ko uruhare rw’umugore mu iterambere ry’urugo ruhari kandi rugaragara.Yagize ati: “kenshi  mu muryango nyarwanda byari bizwi ko umugabo ariwe ugira uruhare runini mu kuzana ibitunga urugo, ariko ubu  abagore bafite impano yihariye yo gucunga umutungo, noneho iyo bagize uruhare mu kwinjiza amafaranga mu rugo rurushaho gutera imbere.Nk’urugero, mu nshingano nyinshi z’urugo umugore aba afite nko konsa umwana n’ibindi, iyo umugabo yinjije mu rugo 10,000Rwf, umugore na we akazana 2000Rwf ni ukuvuga ko ibyo amafaranga 12000Rwf yakora nibyo ayo umwe yazanye yakora biratandukanye”.

KANKINDI Patricia, umukecuru wo mu kagari ka Mukura, avuga ko cyera nta mugore wagiraga ijambo cyangwa ngo agire uruhare mu bikorwa byateza imbere urugo mu mafaranga .

Ati “cyera twaratsikamirwaga, tugahera iyo mu bikari ariko ubu turashimira perezida wacu Paul Kagame ko yaduhaye ijambo. Ubu ntitugitsikamirwa, turavuga bakatwumva, turi mu makoperative abandi nabo baracuruza bakagura inka, bagafata ako gatungo k’ihene kakazabagirira umumaro”

MUKABERA Christine we avuga ko bajya mu matsinda bakaguza nyuma bakayacuruza akunguka bakiteza imbere kandi bashyigikiwe n’abagabo babo.

Ati “ngirango urabona ko abagore bacuruza ari twe benshi muri iri soko rya Rango, ubu dusigaye tuguza amafaranga tugacuruza ,inyungu tubonye tukaganira n’abagabo bacu tukaba twaguramo umurima cyangwa n’ikindi dukeneye”

NYIRANGIRUWONSANGA Solange, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Mukura (CNF) avuga ko  nk’ubuyobozi bagira ubukangurambaga butandukanye bakorera mu baturage, ahari abagabo batarumva ko umugore akwiye gusohoka mu rugo agakora, bakabagira inama z’uko umugore na we yagira uruhare mu iterambere ry’urugo.

Ati “hari imiryango itarabyumva neza aho usanga umugabo atekereza ko umugore agomba guhama mu rugo ntasohoke ariko turushaho gukora ubukangurambaga, tukaganiriza iyo miryango kugirango umugabo na we abashe kumva ko umugore ahagurutse akajya gukora na we ashobora kumwunganira mu rugo rukarushaho gutera imbere”.

Mu murenge wa mukura 80% by’abagore batuye muri uyu murenge, bafite akazi bakora gashingiye ku bucuruzi, ubworozi, ubuhinzi n’akazi ka leta bakora ngo biteze imbere bikanateza imbere n’ingo zabo.

NGABIRE Chaquilla

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *