July 27, 2024

Minisitiri w'uburezi twagirayezu gaspard

Yanditswe na Alice umugiraneza

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri,ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 INES imaze ifunguye imiryango,bamwe mu banyeshuri baharangirije mu bihe bitandukanye bavuga ko bishimiye iterambere bakesha iri shuri bavuga ko ari ntagereranwa kuko ryabashije kubagira abo baribo ubu.

Bamwe mu baganiriye n’ umunyamakuru w’ amahumbezinews.rw bavuga ko bashima ko bahakuye ubumenyi bwabafashije kwihangira umurimo,bakagira n’uruhare mu iterambere ryabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Niyokwiringirwa Joseline ni umunyeshuri warangirije muri Ines Ruhengeri yagize ati:” Ubumenyi navomye ahangaha bwatumye nshobora kuba nagira ubushobozi bwo kuba nakora mu bigo bitandukanye,byubushakashatsi, ibijyanye no gupima indwara zo kwa muganga. Nagiye nkora ahantu hatandukanye Kandi neza ndetse mbasha no kwihangira umurimo.”

Cyubahiro nawe yagize ati:”Ubumenyi bukuru twahakuye n’uko bwatumye dushobora kujya ku isoko ry’umurimo, no kwigirira icyizere cy’ ejo hazaza.”

Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vicent agaruka ku rugendo rwa INES uko yafunguye amarembo mu bihe byari bigoye, anashimira Umukuru w’igihugu utarahwemye kubaba hafi.

Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vicent

Yagize ati:” Twari dufite ibitekerezo n’imigambi myiza , ariko tubona ubushobozi budahari, imbaraga zaje kuva mu gushyira hamwe, gutekereza neza,kugira gahunda, ariko cyane cyane kuba Nyakubahwa president wa Republika yaraje gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako, byaduhaye imbaraga cyane. Dufite aho dushingira urebye intabwe tumaze gutera muri iyi myaka 20 ishize tubona zishikishije, ndetse twakongera mu byerekeranye na science.Aha hantu uko hateye habereye kaminuza y’ubushakashatsi.”

Minisitiri w’uburezi twagirayezu gaspard yashimiye Ines Ruhengeri ku musanzu wayo wo kongera ubumenyi anabizeza ubufatanye muri byose.

Minisitiri w’uburezi TWAGIRAYEZU Gaspard na Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vicent

Ishuri ry’ubumenyingiro INES ruhengeri yafunguye imiryango muri 2003 rifite amashami 2 kugeza ubu rikaba rimaze kugera ku mashami 15 ,mu myaka 20 ishize habarurwa abanyeshuri basaga ibihumbi 11 baboneye impamya bumenyi zabo muri INES ruhengeri.

Amafoto yaranze umunsi

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *