September 11, 2024

Menya impamvu kudasinzira neza uko bikwiye bikugabanyiriza iminsi yo kubaho no kudindira k’ubwonko.

0

Mu buzima bwa muntu , abenshi birirwa mu mirimo itandukanye , bakagira igihe umubiri n’ubwonko binaniwe bigakenera kuruhuka  maze ubuzima bigakomeza kuba bwiza.

Bamwe mu ri bo, hari abakunze kubura ibitotsi ntibasinzire ngo baruhuke uko bikwiye bagahura n’ingaruka zitandukanye,gusinzirira mu kazi bidafite gahunda , kwangirika k’ubwonko, kuko bukenera kuruhuka neza kugira ngo bushobore gukomeza gukora neza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa ‘’Fondation Nationale du Sommeil des États-Unis’’, bwagaragaje ko abantu baryama amasaha ari munsi y’atandatu (6) mu ijoro, bafite ibyago byikubye gatatu byo gukora impanuka mu gihe batwara imodoka, kubera kutareba neza. Kutaruhuka neza bikaba binagabanya ubudahangarwa bw’umubiri umuntu akaba yafatwa n’indwara zimwe na zimwe kuko umubiri uba wamaze gucika intege, cyane izifata mu myanya y’ubuhumekero.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya” calfornie ndetse n’ishuri ry’ubuvuzi rya Havard” mu mwaka wa 2007, bwasobanuye ko umuntu udasinzira neza atakaza ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima ye kuburyo bwiyongereyeho 60%. Ibyo bigatuma hari imyitwarire imwe n’imwe ashobora kugira idakwiye ariko adashobora kugenzura.

Dore uko bamwe babura ibitotsi maze no mu maso yabo bibagaragaraho mu maso.

Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bubigaragaza Kudasinzira neza  ngo uruhuke ,bituma umuntu abura imbaraga zo gukora imirimo ye isanzwe, agatakaza imbaraga ku buryo mu maso he biba bigaragara , iyo bibaye igihe kirekire . Mu gihe umuntu asinziriye umubiri uba ukusanya imbaraga zo gukora ku munsi ukurikiyeho.

Kumara ijoro rimwe gusa umuntu adasinziriye, bitangira kugira ingaruka ku gahu gatwikira ubwonko, bw’umuntu .Iyo biba kenshi, ni ko n’ingaruka ziba ziyongera, ibyo ngo bikaba byanavamo kwangirika k’ubwonko ubwabwo ,ntatekereze neza ndetse agukunda no kwibagirwa cyane. Ibi bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bijyanye no kwiga  ndetse no gufata mu mutwe ibintu bishya.

Kudasinzira neza kandi  iyo bibaye igihe kirerkire byongera ibyago byo guturika guturika udutsi no kuvira mu bwonko (hémorragie cérébrale).

Iyo usuye urubuga rwa “amelioretasante.com’’ mu bindi bijyana no kutaruhuka uko bikwiye, nk’uko rubisobanura  harimo kuryagagura ,kurya bya hato na hato no mu gihe umuntu atabikeneye, cyane cyane mu masaha y’ijoro, bikaba byakongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije  kuko  umubiri uba ugiye kuruhuka utaribubikoreshe.

Kudasinzira bishobora kuba intandaro yo kurwara za kanseri zimwe na zimwe.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kudasinzira, bigira ingaruka zishobora no kugeza ku iremwa rya kanseri zimwe na zimwe, cyane cyane kanseri y’ibere.

Ubushakashatsi bwasohowe na ‘Harvard Health Publications’ bwagaragaje ko kubura ibitotsi ngo umuntu aryame aruhuke, bigira ingaruka zirimo kuba byongera ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, kuzima kw’imitsi ijyana amaraso mu mutima, n’ibindi bibazo bibangamira ubuzima n’imikorere myiza by’umutima.

Kudasinzira neza bigabanya iminsi yo kubaho k’umuntu (espérance de vie)
Gusinzira neza no kuruhuka neza, ngo ni ikindi gisobanuro cy’ubuzima bwiza, ndetse bijyana no kwiyongera kw’igihe cyo kubaho, nk’uko byasobanuwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kitwa ‘la revue Sleep’, bwakorewe ku bagabo n’abagore bagera ku 1741.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu basinzira gakeya bagira ibyago byinshi byo gupfa bakiri bato, ugereranyije n’abasinzira bihagije.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *