July 27, 2024

Kudasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire ni imbogamizi mu iterambere ry’muryango

0

Ihame ry’uburinganire mu muryango nyarwanda ,kugeza ubu  ntiryumvikanwaho kimwe hagati ya bamwe mu bashakanye, ibi bigatumabamwe mu bagore bata inshingano zabo ,ntibubahe abagabo babo, bityo mu miryango yabo hakarangwamo ubukene bushingiye ku makimbirane.

Mu Karere ka Musanze hari abagore bamwe basabye bagenzi babo gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’iterambere , kuko hari abaryitwaza bagata inshingano zabo, ntibanubahe abagabo babo, bikazana amakimbirane mu miryango ndetse namwe bikanabaviramo gusenya.

Umwe mu bagore  witwa Agnes NIKWIBIGIZE, yasobanuye uko iryo hame aryumva , avuga ko uburinganire mu muryango, atari ugusuzugura umugabo, ahubwo ko iyo amwubashye uburinganire bwizana.

Yagize ati” Hari abagore bamwe bahindutse ibishegabo kubera kumva nabi ihame ry’uburinganire, akumva ko niba umugabo ataha saa tanu z’ijoro, na we agomba gutaha saa munani, hanyuma umugabo yagira icyo avuga , ati uburinganire bwaraje nunkoraho ndakurega”.

Yakomeje avuga ko bamwebanata inshingano zabo bagategeka abagabo babo  guteka, koza abana n’ibindi, nyamara iyo umwubashye ukamucira bugufi byose arabigufasha yibwirije”.

Kimwe na mugenzi we uwitwa Denyse KAWERA yavuze ko uburinganire bwagakwiye kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Yagize ati :’’ Hari bagenzi bacu batarabyumva neza, bazamuye intugu bagahutaza abagabo babo ku bushake’’.

Yakomeje avuga ko  bidakwiye, ahubwo umugabo mu muryango agomba kubahwa, n’abo babyaye bakabitozwa bakiri bato, hanyuma uburinganire ntibwitiranywe no guhangana , maze imiryango ikabasha gutera imbere.

Umwe mu bagabo witwa MFURANZIMA Theophile, avuga ko hari abagore badashobora gucira bugufi abagabo babo , ibyo  bigateza umwiryane mu miryango ,aribyo bituma ubatwa n’ubukene.

Yagize ati”  Hari abagore bahindutse abategetsi mu ngo,bavuga ko ari uburinganire, wamubwira uti kurara mu kabari uri umubyeyi ntibikwiye, akakubwira ngo nawe ujyayo, mwagurisha itungo mwumvikanye gukora ikintu runaka, amafranga akayafata akayakoresha ibyo ashaka, wavuga ati nanjye mfite uburenganzira ku mutungo wacu, ibi  rero bigatera amakimbirane n’ubukene budashira  mu miryango .Rwose ntibikwiye”.

 Ushinzwe uburinganire n’iterambere mu muryango mu karere ka Musanze Sylvanie GASOROMANTEJA, avuga ko ibi bidakwiye ahubwo uburinganire bukwiye kumvikanwaho ku mpande zombi ,bikabafasha kwiteza imbere no kurera neza abana bafitanye.

Yavuze ko a tari abagore bataryumva neza gusa,  ahubwo hari n’abagabo batarabyumva .

Yagize ati ” Usibye abagore hari n’abagabo batarabyumva neza, gusa ibi ntibikwiye urugo ni urwa babiri , umugabo akwiye kuzuzanya n’ umugore we kandi uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa, bagasangira umutungo w’ urugo  kandi bagafatanya kurera abana’’.

Mu gukemura ibi bibazo yavuze bagerageza kwigisha buri ruhande, rugasobanurirwa kandi rukerekwa  ibimaze kugerwaho,bakabakangurira kubana mu mahoro no kubaka umuryango mwiza utekanye kandi uteye imbere  nk’uko umuseke dukesha aya makuru ubivuga.

Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, ni ukugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo yo gukoresha uburenganzira bwabo bwa muntu n’ubushobozi bwabo, bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’umuryango, bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.

Global Gender Gap 2018 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, muri Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi(World Economic Forum) yashyize hanze , mu gihe umwaka wawubanjirije rwari ku mwanya wa kane.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *