July 27, 2024

KENYA: Umushoferi wa Taxi yahanishije abakobwa bananiwe kumwishyura kubogosha

0

Abakobwa babiri  bananiwe kwishyura umushoferi ukora taxi yabatwaye ,abahanisha kubogosha imisatsi yabo.

Muri kenya abakobwa babiri bahamagaje taxi yo kubatwara , bumvikana igiciro n’umushoferi maze bananirwa kumwishyura , baza kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bahanishijwe kwogoshwa imisatsi yabo n’uwo mushoferi.

Abakoresha izi mbuga nkoranyambaga ntibabivuzeho kimwe. Bamwe bavuze ko icyo gihano kibakwiye,  kuko ngo  umushoferi aba yakoresheje lisance ye kandi aba yayiguze nk’uko byagarutsweho n’ikinyamakuru cyo muri kenya TUKO ,aho cyavuze ko  batagombaga gutumiza imodoka nta mafaranga yo kwishyura  bafite. Naho abandi bakavuga ko atari byo byari bikwiye.

Amakuru avugwa, n’uko iki gihano uyu mushoferi wababajwe n’ibyo yakorewe n’aba bakobwa,  dore ko ngo yari afite n’imakasi mu mudoka ye ,maze uburakari bwamurenga bukamufatisha umwanzuro bamwe bagaye wo kubogosha imisatsi yabo nta mbabazi nta nkeya ashyizemo , ngo n’ubwo bari basutse ariko ngo  bizatuma batazongera ,  kandi bizabera isomo n’abandi  babitekereza ryo kutazajya basuzugura abantu .

Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko yakabije nibura yari kuborohera akabakata ibisuko gusa , imisatsi yabo akayireka ntibasigarane umutwe wogoshe wonyine , ni mugihe abandi bavugaga ko ibyakozwe n’uwo mushoferi aribyo, kuko bigomba kubera abandi bakobwa isomo cyangwa se abagore, ko bagomba kujya bakora ibyo bashoboye bigendanye n’ubushobozi bwabo.

Impaka zabaye nyinshi ku rubuga rwa Twitter ‘’ X’’ aho bagiye baterana amagambo , umwe yabajije impamvu batumizaga imodoka badafite ubwishyu, abandi bakibaza niba aho bazabonera amafaranga yo kumwishyura bazasubizwa imisatsi yabo cg bakaba bagiye kuyigurisha bakiyishyura .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *