July 27, 2024

Kamonyi: Abagore barashimira ubuyobozi nyuma y’uko bubakiwe isoko

0

Abagore bakorera mu isoko ry’imboga n’imbuto riherereye mu mudugudu wa Mushimba , akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, barashimira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bwabubakiye isoko ryabafashije kwiteza imbere kuko ngo mbere ritarubakwa bari mubukene abandi bategereza ibyo abagabo bazanye.


Nyinawumuntu Cecile, umubyeyi ukorera muri iri soko, avuga ko mbere batarabona iri soko bakoreramwo ngo batabonaga abakiriya babagurira bitewe n’uko batabonaga aho bacuruza kuko naho bacururizaga ngo hari mu mpaho; ati:” Mbere ntitwabonaga abakiriya ariko ubu nyuma yo kubakirwa isoko tubona abakiriya bigatuma twiteza Imbere tugateza imbere n’imirwango yacu”.


Ibi abihuza na Uwitonze Bella, ukorera muri iri soko uvuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akabura uko akomeza kaminuza yaje kugana iri soko agatangira gucuruza imbuto atangije igishoro cy’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda agenda yunguka gahoro gahoro.


Barishimira ko batagisaba abagabo n’ababyeyi


Nyinawumuntu avuga ko kuba acururiza muri iri soko byamufashije kwishurira abana be amafaranga y’ishuri kandi akabasha no kubaka inzu abamo , ati:” Byamfashije kwishurira abana ishuri, ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle) . Mfite aho kuba hasukuye hameze neza! Sinkodesha. Ibyo byose nagiye mbikura muri iri soko”.


Uwitonze ukiri urubyiruko we avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akabura uko akomeza kaminuza yatse umubyeyi we ( Mama) amafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ( 10,000Frw) agana iri soko ubu akaba ageze ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150,000Frw) kandi ngo akaba yaranabashije kwishurira murumuna we ishuri ubu uri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.


Ati:” Natangije amafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda nyahawe na Mama , ubu ngeze ku bihumbi ijana na mirongo itanu kandi nabashije kwishurira murumuna wanjye mpereye mu mwaka wa Kabiri, ubu ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ikindi nabashije gukora n’uko navuguruye inzu yo murugo nkakuraho igisenge cy’amategura ngashyiraho igisenge cy’amabati. Ubu mbasha kwigurira icyo nshaka ntawe nsabye kandi ndacyakomeza gukora ngana ku iterambere “.


Ubuyobozi bushimangira ko Abagore bakorera mu isoko ry’imboga n’imbuto rya Mushimba bamaze kwiteza imbere


Umukuru w’umudugudu wa Mushimba, akaba na Perezida w’iri soko, Nyetera Paul, avuga ko iri soko ryafashije abagore barikoreramwo mu gukemura ibibazo byo mu ngo haba mu kwishurira abana amashuri na Mituweri .
Ati” Mbere muri uyu mudugudu hajyaga haba amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku kuba abagore bataragiraga icyo bakora ariko aho iri soko ryubakiwe bararigannye batangira gucuruza imbuto n’imboga bibafasha kwiteza imbere ubu nta makimbirana akiharangwa”.


Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Dr. Ndahayo Sylvester , avuga ko urugendo barimwo rwo gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye ku bikorwaremezo ko bizera ko mu gihe kizaza bazaba bageze aheza kurusha uyu munsi mu guteza imbere abaturage.

Ati” Turifuza ko umuturage yakomeza gutera imbere akivana mu bukene ariko kandi binajyanye n’icyerekezo twihaye cyo kugira ngo ibikorwa tubikorane n’abaturage”.


Isoko ry’imboga n’imbuto rya Mushimba rigizwe n’abanyamuryango 180, abarikoramwo umunsi ku munsi ni 129 , abandi 51 bakora rimwe bitewe n’uko baba bagiye mu bikorwa by’ubuhinzi mu gihe cy’ihinga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *