September 11, 2024

Igitego cya Olga Carmona wa Espanye cyatumye begukana igikombe cy’isi cy’abagore.

0
Kapiteni w’ikipe ya Espagne Olga Carmona yishimira intsinzi.

Ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga Stadium Australia, kuri iki cyumweru, niho ikipe y’igihugu y’abagore ya Espagne yegukanye igikombe cy’isi itsinze Ubwongereza Ku gitego kimwe ku busa . Ku munota wa 29, niho Kapiteni wa Espagne Olga Carmona yatsinze icyo gitego.

Kuva mu mwaka wa 1966 ,The Lionesses ikipe y’Ubwongereza  yifuzaga kuba ikipe ya mbere  y’ubwongereza, yashakaga gutsinda umukino wa nyuma wo mu cyiciro cy’abakuru ku rwego  rw’isi aho yarushijwe cyane na La Roja ya Espagne yakinaga umupira wihuta cyane.

 Ni ku nshuro ya gatatu ikipe y’igihugu ya Espagne ikinnye imikino y’igikombe cy’isi ikaba ifite umutoza , witwa Jorge Vilda. Ikaba yaritwaye neza kuva aho yatsindiwe n’Ubuyapani ibitego bigera kuri bine ku busa  mu mikino yo mu matsinda. Ariko nyuma, yaje gutsinda Sweden ,Ubusuwisi ndetse n’Ubuholandi.

Kuri iyi nshuro ya cyenda iri rushanwa ribaye ,mu gikombe cy’isi cy’abagore ,BBC ivuga ko Espagne ibaye igihugu cya gatanu  kicyegukanye. Amerika nayo ikaba yarakegukanye inshuro zigera kuri enye, Ubudage bukacyegukana inshuro zigera kuri ebyiri , naho Norvège yacyegukanye inshuro imwe gusa mu gihe  Ubuyapani nabwo bwagitwaye rimwe gusa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *