July 27, 2024

GASABO :Amarushanwa ya siporo mu bigo by’amashuri y’abatarengeje imyaka makumyabiri (U20) ararimbanyije.

0
Abakobwa bishimira siporo Leta yashyize mu mashuri ko ibarinda byinshi.

 Kuri iki cyumweru mu karere ka Gasabo habereye amarushanwa ya kimwe cy’umunani (1/8)mu mikino itandukanye y’amarushanwa mu bigo by’amashuri yo muri aka karere ka Gasabo.

Ni nyuma y’aho ayo marushanwa yatangiriye mu bigo by’amashuri bitandukanye mu karere ka Gasabo bakina imikino itandukanye (Interclasse) agakomereza mu mirenge, ari naho hagiye havamo amakipe ahagarariye imirenge muri aka Karere y’abatarengeje imyaka makumyabiri ,  ni nayo yaje gukomeza gukina mu rwego rw’Akarere akaba ariyo ageze kuri 1/8.

Amakipe yatsinze kuri icyumweru akazaba ariyo azakomeza gukina mu cyumweru gitaha muri kimwe cya Kane1/4. Amakipe azahagararira akarere azakomeza mu rwego rwa League izaba igizwe n’uturere dutanu harimo  uturere dutatu tw’umujyi wa Kigali aritwo : Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge  hiyongereyeho  na Akarere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru.

 Mu mikino yakinwe  muri 1/8 harimo imikino itandukanye ariyo :  Football, Basketball naVolleyball iyo mikino ikaba yaritabiriwe n’abanyeshuri b’ibitsina byombi  abahungu nabakobwa. Imikino yose yakinwe hakaba harabonetsemo amakipe yatsinze azakomeza muri kimwe cya kane.

Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yo mu karere ka Gasabo, riteganya ko hari n’indi mikino izakinwa mu minsi iri imbere, hagamijwe kuzamura impano z’abana no kuzikurikirana ,kugira ngo bazavemo abakinnyi b’abanyamwuga ,bafite ubushobozi bwo kubikora nk’akazi, mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga,nk’uko  byagarutsweho na ISHIMWE Fred ,umunyeshuri uhagarariye abandi mu rwunge r’amashuri rwa Kagugu  nka Kapiteni w’ikipe y’ikigo .Ibi yabitangarije amahumbezinews.rw aho yagize ati :’’siporo ni ingirakamaro, isigaye ari akazi kuko iyo uyikoze neza kandi uyikunze   mu minsi iri imbere iragutunga.’’

YEZAKUZWE Ruth uhagarariye umukino wa Karate muri GS Kagugu yishimiye insaganyamatsiko y’uyu mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo ‘’Turwanye inda ziterwa abangavu twubake umuryango ubereye u Rwanda. Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw  yegereye YEZAKUZWE Russie,umunyeshuri uhagarariye siporo muri Gs  Kagugu, amubaza  aho ahuriza siporo n’iyi nsanaganyamatsiko nk’umwana w’umukobwa ,  akaba na Kapiteni wa Karate muri iki kigo , yagize ati”Turashima Leta yadushyiriye siporo mu mashuri kuko yaduteje imbere cyane ,kuko abana b’abakobwa baritinyaga bakavuga  ngo siporo iyi n’iyi sinayikora; ariko aho Leta yadushyiriye siporo mu bigo byacu bituma bagenda batinyuka Leta turayishima cyane.Nkaba mbwira abandi bakobwa batayikora ko bahombye byinshi mu buzima no mu bwenge, rwose nibagerageze.Ati kandi  abakobwa inshuro baba bahugiye muri siporo abatazijyamo bigira mu bahungu bakaba banakuramo izo nda zitateganyijwe mu gihe abibereye muri siporo baruhutse mu bwonko bakagira n’ingaruka nziza kurusha abishora mu bahungu kuko ibyo bakuramo bibagiraho ingaruka mbi harimo inda zitateguwe bakiri na bato.’’

Munyaneza Diogene ni Umuyobozi wa tekinike muri siporo yo mu mashuri mu karere ka Gasabo . Avuga ko iyi siporo mu mashuri, ari politike ya Leta yo guteza imbere impano za siporo mu bana b’abanyeshuri, kuko urubyiruko rwose runyura mu mashuri. Ikaba igabanyijemo ibice bitatu ;abana bari munsi y’imyaka 20 gusubiza hasi kugeza ku myaka 16. Hakaba n’ikindi kiciro twakita nk’ingimbi  (T.C) kirimo abana bari munsi y’imyaka 16 kugeza kuri 13 noneho hakaza n’ikiciro cya Pirimeri (primaire) bafite 12 kumanura hasi.

MUNYANEZA Diogene umuyobozi wa tekinike ushinzwe Siporo mu mashuri mu karere ka Gasabo

Yagize ati :’’siporo ni nziza ku rubyiruko rwacu ,kuko ari naho  tunyuza ubutumwa butandukanye. Nk’akarere ka Gasabo kari mu mujyi, abana tunabajyana inshuro imwe ya buri kwezi muri sport yitwa ”sport de mass” ari naho duhera dukora ubukangurambaga mu bana tugendeye ku nsanaganyamatsiko dufite muri uyu mwaka igira iti :’’turwanye inda ziterwa abangavu, twubake umuryango ubereye u Rwanda ‘’ tuyigenderaho ariko n’abana bata amashuri n’ abafite ingeso y’ubuzererezi binyuze muri sport, dukora ubukangurambaga bwo kubagarura mu mashuri ,kwirinda ibiyobyabwenge, ikinyabupfura, indangagaciro , hamwe no guteza imbere imbamutima zabo,kudata amashuri ,ndetse no kugira ubuzima bufite intego kugira ngo bazavemo abanyarwanda nyabo babereye igihugu, bafite umubiri muzima n’ubwenge.

Imikino y’ubutaha, avuga ko izaba tariki ya 24, na 25 /02/2023, hakazaba harimo n’indi mikino y’umuntu ku giti cye ;nka karate, tenis, imikino ndangamuco, gusiganwa, kujuganya ndetse no gusimbuka. Nyuma y’imikino muri league hazakinwa final national aho amakipe azaba yabaye aya mbere azahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuri yo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba (FEASSSA).Bavuga ko kandi bashaka ko amakipe ya Gasabo yazahagararira u Rwanda cyane ko uyu mwaka iyi mikino izabera mu Rwanda.

Diogene yongeyeho ko n’ubwo bategura amakipe neza mu mikino itandukanye kugirango  bazabonemo abana bazahatana  ku rwego rwa league, yifuza ko Minisiteri ibishinzwe yakita ku bibuga  mu mashuri yose, kuko babigonganiraho biracyari bicye .Ikindi ,bakanashyira abarimu bize ibya siporo mu mashuri ,mu rwego rwo kuyitaho cyane no kuyizamura, kuko hari n’aho usanga batayitaho kandi siporo yarabaye umwuga.Iki kifuzo , amahumbezinews akaba azagikurikirana agatanga igisubizo mu nkuru itaha dore ko imikino ikiri muri 1/8.

Andi mafoto

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *