September 11, 2024

Amerika :Umugore wabaga  mu nkambi y’abadafite aho baba yakuwe mu nzasaya z’ingona yapfuye

0

Ingona ndende yabonywe mu mazi, ifite uburebure bwa metero enye yishwe n’igiporisi cya  Amerika ,nyuma y’uko yasanzwemo ibice by’umubiri wa Sabrina  mu nzasaya zayo.  Uyu mugore akaba yari utuye mu nkambi y’abadafite aho baba muri Amerika

Iyi ngona yabonywe n’umuntu w’umugabo  , ariwe wabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace  ko yari mu mazi  mu mujyi witwa Largo muri Florida, ifite igihimba cyo hasi cy’uwo mugore mu rwasaya rwayo.

Urupfu rwa  Sabrina Peckham rwemejwe n’ibiro by’umukuru wa polisi mu karere ka Pinellas aho byavuze ko nyuma yo guhamagarwa ku wa agatatu saa 13h:50 z’amanywa , babwirwa ko hari umurambo w’umuntu mu mazi, byemeje  ko ibisigazwa by’umubiri wa Sabrina Peckham, wari ufite imyaka 41, koko byasanzwe mu muyoboro w’amazi kandi bikanemeza ko iyo ngona yishwe.

Amakuru dukesha Fox 13 avuga ko uwatanze amakuru ariwe Jamarcus Bullard mu gihe yigenderaga n’amaguru agiye mu kizami , yavuze ko yikanze abonye iyo ngona ndende ,ifite ikintu mu kanwa yanabanje kugirango ni igikinisho ariko kimeze nk’umuntu agahita yihutira gutabaza.

Yagize ati: “Nabonye ko yari ifite umubiri mu munwa wayo – nk’igihimba cyo hasi – rero maze kubibona nahise niruka njya ku rwego rushinzwe kuzimya umuriro”.

Arongera ati :”Bwari bwo bwa mbere mbonye ingona nzima, ariko nkibwira ko ari nziza’,  maze kubona icyo yari ifite, nabaye nk’uwibaza nti ‘kiriya cyaba ari igikinisho giteye nk’umuntu, ariko nkaboana gisa n’umweru!’

Sabrina wiberaga mu nkambi y’abadafite aho baba iri hafi y’agace karimo ishyamba wariwe n’iyo ngona , hari umuryango wa Peckham washyize ku rubuga rwawo kuri internet rwo gukusanya inkunga yo kwifatanya na wo.

Kuri face book y’umukobwa wavuze ko ari uwa Sabrina  witwa EBreauna Dorris, yagize ati: “Bicyekwa ko ashobora kuba yari arimo agenda n’amaguru ajya cyangwa ava mu nkambi hafi y’umuyoboro w’amazi ari nijoro, hanyuma ingona ikamusingira iri mu mazi ikamurya”.

N’ubwo hasanzwe ibisigazwa by’umubiri wa Sabrina mu ngona ,ibiro by’isuzuma mu by’ubuvuzi ntibiramenya icyateye urupfu rw’uwo mugore. Naho abaturage bo batunguwe  n’ingano y’iyo ngona kuko batajyaga babona ingona zingana gutyo, mu busanzwe babonaga intoya.

Ubutegetsi bwo muri leta ya Florida kugeza ubu buracyakora iperereza ngo bumenye neza icyateye urupfu rw’uyu mugore Sabrina.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *