July 27, 2024

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona baracyafite imbogamizi muri sosiyete babamo.

0

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe ururimi rw’amarenga wizihijwe kuri uyu wa gatandatu ,bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bavuze ko bakibangamiwe  no kutamenya  ururimi rw’amarenga bigatuma batisanga muri sosiyete.

Abagera kuri 20 bagize Ikizere cy’ejo hazaza , coperative ikorera  mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge, ikaba irimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ,batangiye bakora ibikorwa by’ubudozi  baza no gukora ubuhinzi.

Bamwe babarizwa muri iyo koperative bavuga ko n’ubwo bakora ibyo bikorwa bakabasha n o kwiteza imbere bagifite imbogamizi z’imikoreshereze y’ururimi rw’amarenga kuko abaruzi bakiri bacye cyane.

Mukamazimpaka Sauda yagize ati :’’Tuboha imyambaro myinshi itandukanye mu budodo ariko kubona amasoko biracyatugora kubera ururimi rw’amarenga rutazwi na benshi, abakiriya bakabura uko tuvugana bagatinya kutwegera. N’abakagombye kuduha amasoko bikananirana no kumenya amakuru y’ibyo tugomba gukora tukiteza imbere ntituyabone.

MUNYANGEYO Augustin ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona avuga ko hagendewe no ku nsanganyamatsiko hari gushakishwa icyakorwa kugirango izo mbogamizi  abantu bashoborte kumvikana  hakoreshejwe ururimi rw’amarenga.

Ku isi harabarirwa abarenga miriyoni 70 bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona hanyuma abagera kuri 80% bakaba babarizwa mu bihugu biri munzira y’amajyambere.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *