Abakina umukino wa Karate bavuga ko bawigiramo n’ikinyabupfura.
Abana bakina umukino wa karate bavuga ko uyu mukino ubigisha kugira ikinyabupfura no kubaha bagenzi babo ndetse ngo ukanabongerera imbaraga mu byo bakora. Ibi babivuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, mu gikorwa cy’umukino wa gicuti wahuje Flying Eagles Karate-Do ikorera mu Murenge wa Kinyinya , akagari ka Kagugu na The Vision Karate Academy ikorera mu Murenge wa Jali no mu Murenge wa Muhima.
Umwe mu bana bitabiriye uyu mukino wa gicuti, Mugisha Elie, ukina umukino wa Karate, avuga ko gukina uyu mukino bimwongerera imbara n’ubumenyi , ati:” Kuva natangira kwiga umukino wa Karate byamfashije kongera ubumenyi bwo gukora icyo nshaka gukora; Iyo nkina uyu mukino binyongerera imbaraga nkanagira amahitamo y’ibyo nshaka gukora”.
Ibi abihuza na mugenzi we Mugisha James , ukinira umukino wa Karate muri The Vision Karate Academy, uvuga ko icyatumye aza kwiga uyu mukino ,ko ngo ari umukino mwiza wigisha ikinyabupfura no kubaha bagenzi be. Yagize ati:” Umukino wa Karate utwigisha kubaha bagenzi bacu no kwihanganira abadushotora “.
Kamanzi M. Alvine avuga ko kuba biga umukino wa Karate bibafasha kudahora barwana na bangenzi babo , ati:” Gukina umukino wa Karate tuba turi muri siporo ariko tunigiramo kubaha bagenzi bacu”.
Yezakuzwe Lucie, umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko , ufite umukandara w’umukara dani ya 2, ukinira club ya Flying Eagles Karate-Do , uheruka gutsindira umudari wa 3 muri Afurika , avuga ko yatangiye gukina uyu mukino mu mwaka wa 2018 kandi ngo ageze ku rwego rushimishije ari naho ahera ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitabira uyu mukino kuko ngo utuma biga uko bakwirwanaho igihe hari abashaka kubahohotera .
Yezakuzwe agira inama abakobwa kwitinyuka , ati:”Nta hantu utagera iyo wabishyizeho umutima wawe wose. Ndashishikariza akobwa bagenzi banjye kwitabira uyu mukino kuko uzabagirira akamaro ukanakagirira ababyeyi babo ndetse n’igihugu muri rusange. Icyo nsaba ababyeyi ni uko bajya bareka abana babo bakitabira uyu mukino, ariko bakanababa hafi igihe bari kwiga kugirango babone ko bashyigikiwe”.
Nizeyimana Eric, umuyobozi wa The Vision Karate Academy, avuga ko bateguye amarushanwa ya gicuti hagati ya Flying Eagles Karate-Do na The Vision Karate Academy bagamije gutegura abakinnyi babo mu yandi marushanwa ari imbere ku rwego rw’igihugu no mu yandi marushanwa.
Ati:” Intego z’aya marushanwa ni ukureba impano z’aba bana ubundi tukaziteza imbere , turerera igihugu cyacu cyatubyaye aricyo u Rwanda”.
Nizeyimana asoza asaba ababyeyi gukomeza gushyigikira abana muri uyu mukino no bakababa hafi , akanasaba abana gukomeza imyitozo.
Habakwizera Antoine Marie Claret, umutoza mukuru wa Flying Eagles Karate-Do , ari nayo yakiriye uyu mukino wa gicuti ikanatwara imidari myinshi, avuga ko abakinnyi be bitwaye neza bagatwara imidari myinshi, ariko akabasaba gukomeza kongera imyitozo kugirango bazatware n’imidari ya zahabu myinshi.
Habakwizera kandi, yanavuze ko iyo hategurwa amarushanwa nk’aya ngo ikiba kigamijwe cyane ari ugushimangira umubano wa Flying Eagles Karate-Do na The Vision Karate Academy.
Uyu mutoza yasoje ashimira ababyeyi babaha abana , ati:”Bakomeze baduhe abana tubahe uburere , ntibibe karate gusa ahubwo turerere igihugu neza bazavemwo abakaratika babereye u Rwanda”.