November 5, 2024

Mu matora y’abadepite ku majwi 62% amaze kubarurwa agaragaza ko FPR ikiyoboye

0

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yatangajwe  na Komisiyo y’igihugu y’amatora ryavuye mu matora y’abadepite 53 batorwa mu  buryo butaziguye, mu batoye bagera  kuri 96.7% , FPR bigaragara ko ikiyoboye n’indi mitwe ya Politike 5 bifatanyije  ariyo PDC,PPC,UDPR ,PSR ndetse na PSD byatowe ku majwi 62% . Ikaba yakurikiwe na PL ku majwi 10,9% naho ku mwanya wa gatatu hakaba haje ishyaka rya PSD ku majwi 9,4%

Nk’uko byatangajwe  na komisiyo y’amatora NEC ,ku mwanya wa kane, haje ishyaka PDI ryagize amajwi 5.8%, rikurikirwa na Democratic Green Party n’amajwi 5.3%, mu gihe  PS Imberakuri ryagize amajwi 5.2%.

Umukandida wiyamamaje ku giti cye Janvier NSENGIYUMVA, akaba ariwe waje ku mwanya wa nyuma n’amajwi 0.5%. NEC ikaba imenyesha abanyarwanda ko ibyiciro byihariye byo bitaratangazwa.

Twibutswe ko ibyo byiciro byihariye  birimo abagore 24 – bangana na 30% by’abadepite bose hamwe 80 bagize inteko ishingamategeko, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.

N’ubwo ku mwanya wa perezida amashyaka nka PL, PDI na PSD yashyigikiye umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, mu matora y’abadepite yari yamamaje abadepite bayo.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yibukije ko ibyavuye muri aya matora mu buryo bw’agateganyo bizatangaazwa bitarenze tariki ya  20 Nyakanga  mu gihe ibya burundu  bizatangazwa  bitarenze tariki ya 27 Nyakanga uyu mwaka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *