November 5, 2024

Muri Basketball Rwanda Cup 2024 APR WBBC irigaragaje naho REG WBBC iribura

0

Mu mukino waberaga  muri BK ARENA kuri uyu mugoroba tariki 20 Nzeri 2024 ,APR WBBC irigaragaje  itsinda REG WBBC , ku  amanota 72-59 maze REG igenda yimyiza imoso .

Mu mukino watangiye ushyushye ku mpande zombi  ku buryo utamenyaga uri butsinde n’uza gutsindwa byaje kurangira mu gice cya mbere APR WBBC itsinze amanota 46 kuri 21 ya REG WBBC , imana y’ibitego muri aki gice ikaba yari uwitwa Kamba Yolo Diakite.

Umukino wari ushyushye ku mpande zombi.

Umukino wakomeje gukinwa ushyushye aho baje kugaragaraga ko REG iri gukora iyo bwabaga ikaza kuzamura ibitego mu gice cyakurikiye ikazamuka  ikagera ku manota  agera kuri22  mu gihe APR yari ifite 14 . Ibyo ntibyigeze bikanga APR WBBC kuko yaje kuyirusha amacenga na tekinike n’ubundi ikakubitira ku manota agera kuri 60  naho REG igifite 43.

REG WBBC ikora iyo bwabaga.

Diakite wa APR WBBC yakomeje kuzahaza iyi  kipe ya REG WBBC , umukino uza kurangira  APR WBBC itsinze REG WBBC amanota 72 kuri 59. APR WBBC umukino warangiye ije kubona amahirwe yo kubona itike izayifasha guhagararira u Rwanda  mu mukino Nyafurika ya Zone ya gatanu ,mu  mikino itaha .

APR WBBC yegukanye igikombe .

Biteganyijwe ko hazashakwa ikipe yegukana igikombe cya Champiyona, aya makipe akazaba ariho azongera guhanganira mu kibuga mu cyumweru gitaha kugirango  haboneke ikipe izatahana intsinzi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *