Mu matora y’abadepite ku majwi 62% amaze kubarurwa agaragaza ko FPR ikiyoboye
Nyuma y’ibarura ry’amajwi yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ryavuye mu matora y’abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7% , FPR bigaragara ko ikiyoboye n’indi mitwe ya Politike 5 bifatanyije ariyo PDC,PPC,UDPR ,PSR ndetse na PSD byatowe ku majwi 62% . Ikaba yakurikiwe na PL ku majwi 10,9% naho ku mwanya wa gatatu hakaba haje ishyaka rya PSD ku majwi 9,4%
Nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora NEC ,ku mwanya wa kane, haje ishyaka PDI ryagize amajwi 5.8%, rikurikirwa na Democratic Green Party n’amajwi 5.3%, mu gihe PS Imberakuri ryagize amajwi 5.2%.
Umukandida wiyamamaje ku giti cye Janvier NSENGIYUMVA, akaba ariwe waje ku mwanya wa nyuma n’amajwi 0.5%. NEC ikaba imenyesha abanyarwanda ko ibyiciro byihariye byo bitaratangazwa.
Twibutswe ko ibyo byiciro byihariye birimo abagore 24 – bangana na 30% by’abadepite bose hamwe 80 bagize inteko ishingamategeko, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.
N’ubwo ku mwanya wa perezida amashyaka nka PL, PDI na PSD yashyigikiye umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, mu matora y’abadepite yari yamamaje abadepite bayo.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yibukije ko ibyavuye muri aya matora mu buryo bw’agateganyo bizatangaazwa bitarenze tariki ya 20 Nyakanga mu gihe ibya burundu bizatangazwa bitarenze tariki ya 27 Nyakanga uyu mwaka.