November 5, 2024

Umukandida  wa FPR Inkotanyi Paul KAGAME yashimiye abamutoye ikizere bamugiriye

0

Kuri uyu wa 15 Nyakanga ku masaha y’umugoroba  abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye I Rusororo ku kicaro gikuru cya FPR ,ndetse n’iyindi mitwe ya Politike, aho bari bategerereje ko NEC ( Komissiyo y’igihugu cy’amatora)ibagezaho ibyavuye mu matora by’agateganyo ku mwanya w’uzayobora u Rwanda.

Nyuma yo gutangarizwa ko Kagame Paul yagize 99,15%, Dr. Frank Habineza akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe we akaba yagize 0,32% muri 78.9% by’amajwi amaze kubarurwa, ni ukuvuga agera muri miliyoni zirindwi mu gihe abagombaga gutora bagera muri miliyoni icyenda, Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye abaturarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange bongeye kumugirira icyizere, kuko aribo bagize uruhare rwo gutuma arusha abandi ku rwego rwa  99,15%.

Mu ijambo rye yashimiye kandi abahagarariye imitwe ya Politike yamweretse ko bifatanyije na FPR Inkotanyi ,  ndetse n’umuryango we kuba waramuherekeje ahantu hose yagiye ajya mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse ashimira n’abahanzi bagendanaga nawe mu gihe cyo kwiyamamaza n’urubyiruko .Ati :’’Sinabona uko mbisobanura ariko ndabashimiye cyane’’.

Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, n’abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe  ko mwatubaye hafi muri byose.

Arongera ati :’’ N’abatwumva  badukurikira babyumve ndabibabwira bumve ko mbashimiye ‘’.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba abanyarwanda bakomeje  kumugaragariza ikizere ari iby’agaciro  kandi akomeza kubibashimira.

Yagize ati “: Ikizere kucyubaka bifata umwanya ariko kikangizwa n’akantu gato mu mwanya muto “.

Yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.

Yanavuze kandi ko intambwe bamaze gutera ibyo bamaze kugeraho ,ibigoranye baciyemo atari we wenyine ko ari ku  ufatanye n’abanyarwanda  akaba anabizeza ko n’ibyo yemeye ubwo amatora asa n’agiye ku ruhande  bagiye kubifatanya kugirango bigerweho.

Ati “Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo. Niduhangana n’ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe, nta gutererana cyangwa kwigira ntibindeba byose tugume kubinyuranamo”

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’Amatora, yatangaje ko tariki ya 20/08/2024 izatangaza amajwi y’agateganyo naho aya burundu ikazayatangaza bitarenze tariki ya 27 /08/2024.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *