July 27, 2024

UBUZIMA : Ibyo wamenya ku kimera gitangaje mu buzima Fenugreek.

0
Igiti cya fenugreek

Fenugreek ni ikimera kigira uburebure buri hagati ya cm60–90,kigira ibibabi by’icyatsi bijya kumera nk’iby’amashaza, cyangwa ibibabi biba ku giti cya moringa. Bamwe bakitaTrigonella foenum-graecum mu ndimi z’ubuvuzi, abandi bakakita methi . Kigira indabo ntoya z’umweru,zivamo imisogwe irimo utubuto dutoya tujya kumera nka soya ariko two tugakomera cyane.

Bamwe mubyo iki kimera gifitiye akamaro mu buzima, ni ababyeyi banywa icyayi kirimo fenugreek.Ibi, bibongerera amashereka bigatuma abana biyongera mu biro. Amashereka ni uburyo bwiza butanga intungamubiri zinyuranye zituma umwana akura neza. Nyamara burya hari abantu benshi bagira ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa kubona amashereka ahagije ku mwana wonka.Iyo bigenze bityo hari abahita bitabaza imiti yongera amashereka, ariko ubushakashatsi butanga inama zo gukoresha fenugreek kuko zizewe kandi zongera amashereka ku buryo bwifuzwa.

Urubuga healthline ruvuga ko hari inyigo 2 zimaze gukorwa ,imaze igihe yakozwe mu gihe cy’iminsi 14, yakorewe ku babyeyi 78 ,yagaragaje ko ababyeyi banywa icyayi kirimo fenugreek yaba yonyine cyangwa ivanze n’ibindi bimera, bibongerera amashereka bigatuma abana biyongera mu biro.

Indi nyigo yakozwe mu mwaka wa 2011 ikorerwa ku babyeyi 66. Abo babyeyi babagabanyije mu matsinda, itsinda rya mbere rihabwa icyayi cya Fenugreek, irya 2 rihabwa ibinini bya placebo, irya 3 ntibagira icyo bariha.Nyuma basanze itsinda ryahawe icyayi cya fenugreek ryarabonye amashereka menshi  ugereranyije n’andi matsinda.

Urubuga Nimedhealth ruvuga ko uburyo bwa mbere ari ugufata imbuto za fenugreek ukazisya cyangwa ukagura ifu yazo.Iyo fu uyivanga mu mazi ukajya uyanywa.Ubu ni bwo bwizewe.

Ikindi ni uko no ku bagabo banywa fenugreek, bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umusemburo wa kigabo ku bwinshi n’uko uru rubuga rwa Helthline rubitangaza. Urugero rw’inyingo imwe yakozwe:Bafashe  300 mg za fenugreek baziha umugabo akajya azinywa kabiri ku munsi mu gihe cy’ibyumweru 8, nyuma basanze umusemburo wa testosterone wariyongereye kuruta mbere batarazinywa.Ikindi kandi basanze n’ibinure bibi byaragabanutse mu mubiri  ndetse n’imikaya igira imbagara, bituma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza. Gusa Kuri iyi ngingo ubushakashatsi buracyakorwa.

Testosterone NI umusemburo w’ingenzi cyane cyane ku bagabo; kuko ufasha byinshi harimo kugira ubushake bwo gukora imibonano, kongera uburemere bw’amagufa n’imikaya. Muri make ni wo musemburo ugaragaza imiterere ya kigabo.

Ibigize fenugreek bituma izi mbuto ziba ntagereranwa mu buvuzi .      

Mu kayiko kamwe gato,ni ukuvuga garama 11 z’imbuto zuzuye za fenugreek zidafite ikindi zivangiye,dusangamo karori 35 n’intungamubiri nyinshi cyane ari zo: Ibikatsikatsi;Protein: 3 g; Ibitera imbaraga: 6g ;ibinure :1g;ubutare :21% by’ubukenerwa ku munsi.

Dusangamo kandi imyunyungungu umubiri ukenera buri munsi nka: Manganese: 6% bw’ikenerwa ku munsi; Karisiyumu: 160 mg;Umuringa: 0.71mg; Phosphore:370mg;  na Potasiyumu :530mg.

Si ibyo gusa ahubwo no ku bafite ikibazo cy’indwara ya diyabete Fenugreek zifasha kuringaniza isukari yo mu maraso kubera fibre zirimo .Imbuto za fenugreek zizwiho gufasha mu ikorwa rya insuline bityo bigakuraho ibyago byo kurwara diyabete. Icyo usabwa ni ukwinika utubuto twuzuye ibiyiko bibiri mu mazi angana n’igice cya litiro ikararamo ijoro ryose. Mu gitondo unywe ya mazi, n’imbuto ntuzijugunye ariko.

Imbuto n’ifu bya fenugreek.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite diabete y’ubwoko bwa 2, bakoresheje ifu yavuye mu mbuto za fenugreek ingana na 5g,bayinywa 2 ku munsi mu gihe cy’amezi 2 ,bagaragaje impinduka zirImo kuringaniza isukari mu maraso,kugabanuka kw’ubunini bw’inda,no kugira ibiro bihwanye n’uburebure.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ufashe 10% by’ifarini usanzwe ukoresha mu migati, ukayisimbuza ifu ya fenugreek , bizagufasha kugabanya isukari mu maraso ku kigero kiri hejuru.

Imbuto za Fenugreek zikize cyane ku butare na protein,izi zikaba intungamubiri z’ingenzi mu gukura k’umusatsi.Mu bindi bigize fenugreek dusangamo flavonoids na saponins. Ibi bifasha umusatsi gukura neza ,bikanakiza imvuvu n’ibihushi bishobora kuza mu misatsi.

Hari inyigo yakozwe muri 2006,ikorerwa ku bantu 53,banywaga 300 g  za fenugreek buri munsi mu gihe cy’amez 6,iyi nyigo yagaragaje ko abarenga 80% bakoreweho ubwo bushakashatsi bakujije imisatsi cyane ugereranyije n’abafashe ibinini. Ibi bivuze ko imbuto za fenugreek ari umuti wizewe w’umwimerere mu gukuza umusatsi no gutuma udacika.

Ese ni izihe ngaruka za fenugreek,abatemerewe kuzikoresha n’ingano utagomba kurenza.

Abagore batwite basabwa kwirinda gufata imbuto nyinshi za fenugreek kuko bishobora gutuma umwana agira ubumuga,kubyara igihe kitageze cyangwa inda ikavamo. Byongeye kandi, gufata fenugreek mbere yo kubyara bishobora gutera umugore impumuro mbi mu mubiri nyuma yo kubyara.Abantu babazwe na bo bagomba kwirinda fenugreek kuko ishobora kubangamira gutembera kw’amaraso akipfundika,akava cyane nyuma yo kubagwa. Nanone, abarwayi bafite imiti ya diyabete bagomba kubaza impuguke zibakurikirana mbere yo kongeramo imbuto za fenugreek mafunguro ya buri munsi nko gufata imbuto za fenugreek.

Ni ryari nahagarika kunywa fenugreek

Ugomba guhagarika gufata imbuto za fenugreek niba uhuye n’ingaruka mbi izo ari zo zose, nko guhumeka nabi, kwishimagura, gukorora no gufuruta.Baza muganga niba kimwe muri ibyo bimenyetso gikomeje ntigikire mu gihe uzihagaritse.

Ese Nshobora kunywa icyayi cya fenugreek buri munsi?

Igisubizo ni Yego,kuko  ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko guhora unywa icyayi cya fenugreek nta kindi kintu urarya byihutisha kugabanya ibiro, bigabanya kubyimbirwa, bigafasha mu igogora. Gusa ugomba kumenya ko buri munsi utagomba kurenza akayiko kamwe .

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ubuzima mu kigo cy’ubuvuzi cya kaminuza ya Pittsburgh, ngo biba byiza kutarenza hagati ya 5 kugeza 30 g y’ifu yavuye mu mbuto za fenugreek nibura gatatu ku munsi. Fenugreek ushobora kuyifata mbere cyangwa mu gihe cyo kurya.Kunywa fenugreek birenze urugero bitera ingaruka mbi nyinshi, harimo kwangirika kwa ADN, kugabanuka kw’uburumbuke, ibibazo by’ubwonko, hamwe n’ubwiyongere bukabije bwo gukuramo inda,nubwo inyinshi murizo ngaruka zitigeze zemezwa mu bushakashatsi ku bantu ngo bamenye ikigero bari bafashe

Mu bushinwa hashize igihe ,iki kimera gikoreshwa mu buvuzi bw’uruhu n’izindi ndwara zitandukanye ndetse kikanakoreshwa nk’ikirungu mu mafunguro atandukanye ndetse bayishyira mu bindi bikoresho  nka shampoo,amasabune n’amavuta yo kwisiga.

Mu buhinde,imbuto za Fenugreek n’ifu yayo,bikunda gukoreshwa cyane mu gikoni mu rwego rwo kuryoshya ibiryo,kubyongerera icyanga n’intungamubiri.No mu Rwanda fenugreek zirakoreshwa aho ushobora kuzisanga mu ma supermarkets,ku banganga b’imirire no mu masoko amwe n’amwe.

Isabelle DUSENGIMANA/ Amahumbezinews.rw

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *