July 27, 2024

Rwamagana :Gushyigikirwa n’ umutekano imbaraga ku banyamakurukazi mu gukora inkuru za politiki.

0

February 14 2023 INGABIRE Alice

Akarere ka Rwamagana niho aba banyamakurukazi bimenyereza umwuga bari gukorera inkuruzicukumbuye za politiki

Bamwe mu bimenyereza umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda b’abagore, bavuga ko kuba bashyigikiwe  na Leta kandi n’igihugu kikaba gifite umutekano bibatera imbaraga zo gutinyuka gukora inkuru zicukumbuye za politike.

Iradukunda Raissa Diane ni umwe mu bakobwa waganiriye n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw, akaba yiga mu ishami ry’itangazamakuru rya East African University of Rwanda (EAUR) akaba yaragize amahirwe  yo guhugurwa na WMP(Women in Media Platform) mu gukora inkuru zicukumbuye za Politiki.Yagize ati :’’Hari abantu benshi batinya gukora inkuru za politike, ariko n’ubundi tuziko inkuru iyo ariyo yose bigorana kuyigeraho, ariko izi nkuru za politike tuzi ko zibamo imbogamizi nyinshi zitandukanye, gusa nyuma y’amahugurwa twahawe na WMP twumvise ko ari ibintu bisanzwe tugomba kubikora kandi neza, ndetse bamwe bakanavuga ko abagore bamwe na bamwe bagira ubunebwe n’ubwoba byo gushakashaka ariko nyuma y’aho twahuguriwe, twumvise ko tuzakora neza kandi tukagera kure.”amahumbezinews kandi yamubajije ikindi cyabamaze ubwoba bwo guhita biyemeza gutinyuka gukora izo nkuru zicukumbuye za politiki agira ati:’’Turi mu gihugu gifite umutekano kandi abagore turashyigikiwe, niba dushyigikiwe rero nta bwoba dufite,twifitiye ikizere kuko ibyo turi gukora mu mwuga wacu ni ibintu dushaka ni ibintu dukunze,umurongo wose twajyamo turashaka kuwukora kandi neza.”

Yakomeje avuga ko atumvaga ko yahagarara ahantu agatekereza inkuru ya politiki, ko we yumvaga yashobora ibijyanye n’imyidagaduro gusa, n’ubwo yatangaje ko  nayo ibamo politiki aho yavuze ko ibintu byose ari politiki, ngo ubu abyiyumvamo kandi neza.

Ifoto y’abimenyereza umwuga bari gutara inkuru i Rwamagana mu murenge wa Kigabiro

Uwase Kevine urimo gukorana n’ibigo by’itangazamakuru nawe ni umukobwa uri kwimenyereza umwuga ,yakoranye n’Igihe.com, ariko nawe akaba akiri kwiga mu ishami ry’itangazamakuru rya EAU, avuga ko atari afite ubumenyi kuri politike , aza nawe guhugurwa na WMP yahuguye abagore mu gukora inkuru zicukumbuye za Politike. Akavuga ko ariho yatinyukiye. Yagize ati:’’Ntabwo nari mfite ubumenyi kuri politike sinanabyitagaho kuko akenshi usanga ari abahungu cyangwa abagabo bazikora, nanjye ubu naratinyutse cyane ko nanjye wenda byazagira aho bingeza kuko nabonye ko ikintu cyose wakora haba harimo politike , yaba umushinga wakora uwo ariwo wose byose namenye ko haba harimo politiki. Rero kugira ubumenyi kuri politike numvise ari ngombwa.’’

Yakomeje avuga ko agomba gutinyuka no gufunguka mu mutwe ndetse no kwigirira ikizere aribyo ngombwa cyane. Yasoje agira inama bagenzi be ko batagomba gutinya gukora inkuru za politike kuko n’ubundi ibyo babamo byose bibamo politike kuko ngo Leta yabahaye ikibuga bagomba kugikoresha aho abahungu bagaragaye n’abakobwa bakahagaragara ku buryo ubutaha no mu buyobozi bzabonamo ba minisitiri b’abakobwa kandi batabigeraho batazi politike muri rusange.

Aba bakobwa ariko bakaba bahurira ku mbogamizi zimwe , aho bavuga ko kugirango bagere ku makuru bibagora cyane , kugirango inkuru zabo bazuzuze neza kinyamwuga.

Raissa ati:’’N’ubwo tubikora tubikunze tunabishaka ,hari imbogamizi twifuza   gufashwa nko kugera ku makuru biratugora ,dukorerwe ubuvugizi muri Guverinoma, abayobozi mu turere imirenge ,banoze service zo gutanga amakuru.’’

Ibi akabihuriraho na Mugenzi we aho agira ati:’’mu itanagazamakuru bavuga ko ikintu kigoye ari ukubona abayobozi, ariko uba ugomba gutitiriza kugirango ya makuru ushaka uyagereho’’.

 Mu 2013 nibwo hagiyeho itegeko riha umunyamakuru n’undi muntu wese uburenganzira bwo guhabwa amakuru mu gihe yaba ayasabye mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera.

Ingingo ya gatatu y’itegeko No4/2013 ryerekeye kubona amakuru,  ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zikagaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha ,kugirango abone amakuru mu kigo kigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umuntu ushinzwe gutanga amakuru.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *