July 27, 2024

Perezida Joe Biden yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina.

0
Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina wari warakatiwe imyaka 25 mu mwaka wa 2021 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRDC-FLN yari ayoboye ,Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimiye cyane irekurwa rye.

Mu itangazo, ibiro bya White House byasubiyemo amagambo ya Perezida Joe Biden yavuze .Yagize ati:

“Nishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina uyu munsi , na Leta y’u Rwanda ”.Umuryango wa Paul Rusesabagina, ufite amatsiko menshi yo kwongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza yo kuri uyu wa gatanu”.

Arongera ati :”Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul Rusesabagina , no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Nk’uko BBC yabivuze, ngo yashimiye kandi abo muri Leta y’Amerika bakoranye na Leta y’u Rwanda ,mu kugera ku musaruro ushimishije “.

Rusesabagina yasohotse muri gereza i Kigali kuri uyu wa gatanu mu ijoro ,aherekejwe n’umukozi wo muri ambasade ya Amerika i Kigali. Ubu arimo kwitabwaho n’ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, urubanza rwe rutangira ku itariki ya 20 Mutarama 2021 aho yaburanye ari kumwe n’abandi 20 bari bahuriye muri dossier imwe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *