NYARUGENGE : Miliyoni zisaga 24 zavuye mu bukangurambaga bwa Ejo Heza abacuruzi bishimira kuzabona pansiyo nk’abandi banyamushahara.
Ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera PSF , ku munsi w’ejo mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa nyarugenge , habereye ibirori by’ubukangurambaga kuri gahunda ya Ejo Heza bwari bwihariye ku bacuruzi bahakorera .
Rutsinga Jacques umuyobozi wa Ejo Heza aganiriza abitabiriye ibiganiro.
Mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi ,Bwana Rutsinga Jacques , Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Ejo Heza mu mujyi wa Kigali ,abacuruzi bakorera muri aka Karere bashimiye ubuyobozi bw’igihugu iyi gahunda nziza Leta yabashyiriyeho bwo kwizigamira ngo kuko bazabona pansiyo nk’abandi bakozi bose bakorera umushahara w’ukwezi.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’amahumbezinews.rw , bahuriye kuri kimwe kigira kiti :’’Dufashe ingamba zo gukomeza kwizigamira kuko tubonye inyungu zirimo,twizeye ko mu misaziro yacu, tuzabona pansiyo nk’abakozi bakorera Leta babona umushahara wa buri kwezi, maze tugire amasaziro meza kandi tutavunika ni iby’agaciro kuri twe.’’
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge Madamu MUREKATETE Patricia yatangarije amahumbezinews ko ubu bukangurambaga bugize akamaro bunumviswe neza, kuko butumye EJO HEZA yinjiza asaga miriyoni 24 na maganatanu (24.500000fr )muri Nyarugenge kuri uyu munsi , kandi akavuga ko yizeye ko iki korwa kitarangiriye aha kizakomeza.
Iyi gahunda kandi siyo yonyine yaganirijwe aba bacuruzi, ahubwo baganirijwe no kuri gahunda ya EBM ku birebana n’imisoro, aho umuyobozi wa PSF yabasobanuriye ibyiza byayo. Ibi birori byasojwe hashyirwaho abazajya bakurikirana iyi gahunda ya Ejo heza.
Guverinoma y’ u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukava ku gipimo cya 10% bukagera kuri 23% muri 2024. Kwinjira muri iyi gahunda ya EJO HEZA ushobora gukoresha terefone yawe ugakanda akanyenyeri 506 urwego ugakurikiza amabwiriza; iyi gahunda iri mu nshinhgano z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi RSSB.