July 27, 2024

Nyanza: Ufite ubumuga wahoze mu muhanda arafasha bagenzi be kwiteza imbere

0

Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo ubarizwa mu karere Ka Nyanza mu murenge wa Mukingo akagari ka Gatagara, yavanywe ku muhanda asabiriza, kuri ubu nawe afasha urubyiruko rufite ubumuga butandukanye kwiteza imbere.

Harerimana Vincent ufite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, akorera umwuga w’ubudozi mu kagari ka Gatagara, ari naho yigishiriza bagenzi be.

Uyu mugabo avuga ko yabaye igihe kitari gito ku muhanda asabiriza kubera ubumuga, aza kubona umugirira neza arahamukura amujyana kwiga i Gatagara ya Rwamagana, yiga ubudozi, asoje aza muri batatu ba mbere bimuhesha amahirwe yo guhembwa imashini idoda, arinayo yamubereye igishoro, ndetse ubu afite imashini eshatu akoresha.

Yagize ati:’’Nkimara kubona imashini natekereje ukuntu nabagaho nsabiriza, nabona abandi nabo bafite ubumuga butandukanye basabiriza nkumva ngize impuhwe.”

Ati: “Ibyo byatumye ngira igitekerezo cyo gukoresha imashini yanjye, mfasha urubyiruko rufite ubumuga kudoda kugira ngo nabo bazabashe kwiteza imbere batagiye ku muhanda gusabiriza. Nahise ntekereza kubabumbira mu ishyirahamwe ndyita “Twisungane”.

Yakomeje avuga ko yahereye ku muntu umwe, guhera muri 2005, ariko kubera ubushobozi buke amaze gufasha abagera kuri 30.

Harerimana wemeza ko umwuga w’ubudozi umutunze we n’umuryango we, avuga ko afite inzozi zo gufasha benshi bashoboka bitewe n’uko ubushobozi buzagenda bwiyongera, binyuze mu kubigisha no kubaha akazi mu buryo buhoraho, bityo bakabasha kwiteza imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Veronique ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

NYIRAHABIMANA Veronique ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ukorana na Harerimana, avuga ko kwiga kudoda byamugiriye akamaro kanini kuko yabagaho ameze nk’uwihebye kandi yigunze.

Akomeza avuga ko kuri ubu yigiriye icyizere ndetse yishimiye kuba nawe hari icyo ashoboye, cyane ko bakorana n’abadafite ubumuga bagafatanya gutanga serivise inoze ku babagana.

Nyirahabimana yifuza ko ahatangirwa Serivise zitandukanye hatekerezwa uburyo hajya haboneka abantu bazi gukoresha ururimi rw’amarenga kuko bibagiraho ingaruka.

NZAMWITA Emmanuel nawe akorera muri iri shyirahamwe TWISUNGANE avuga ko n’ubwo afite ubumuga bw’ingingo (ukuguru) ariko bashoboye.

Yagize ati:’’Hano turafashanya ku buryo ntawugira ikibazo, dufite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo , abafite ubumuga bwo mu mutwe , ubwo kutavuga no kutumva ariko turafashanya twese tugatanga serivise nziza”.

Ati: “Ndi umusore wifitiye ikizere rwose, icyo abasore badafite ubumuga bakora najye iyo mfashijwe kukigeraho birakunda. Tubonye ubushobozi bufatika tukoroherezwa kubona imashini z’umuriro twagera kuri byinshi kurushaho, kuko tubasha kwikenura ndetse tukanateza igihugu imbere”.

Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Nyanza Lambert NDAHAYO avuga ko ku kijyanye no kuzamura ubushobozi bw’ishyirahamwe TWISUNGANE, n’ubundi bigeze kubaha isoko ku bufatanye na NUDOR ryo kudoda imipira y’abanyeshuri bo muri GS HVP.

Iyi gahunda kandi ngo izakomeza no ku bandi bose bafite ubumuga bagerageje kwihangira imirimo mu buryo butandukanye, bigaragara ko babikora neza.

MUKARUSINE Claudine Umuyobozi w’umushinga mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) arashishikariza abayobora ibigo bitandukanye kwita no kumenya akamaro ko kwigisha abakozi babo ururimi rw’amarenga, mu rwego rwo kudaheza abatumva ntibanavuge.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *