July 27, 2024

Mu muryango mugari abakiri bato bakomeje kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe

0

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 35 y’amavuko, nibo benshi bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe.

Isi ya none ni isi yiswe iy’umuvuduko.  Abantu baragenda bahura n’ibibazo bitandukanye bitigeze bigaragara mu babayeho mbere. Bikaba ari na byo biba intandaro y’ibibazo  byiganjemo indwara zo mu mutwe zikomeje kugaragara  mu muryango mugari.

Kubera  amakimbirane agenda agaragara mu miryango ,ibisindisha, kutagira akazi no kutagira ikizere cy’ahazaza,  imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-35 , arirwo ruri kwakirwa cyane .

Uru rubyiruko rugaragaramo abakirangiza amashuri  yisumbuye na za Kaminuza, aho bamwe babona akazi abandi bakakabura ndetse bagatangirana n’ubuzima  bugoye bwo kwibana , bishakaho buri kimwe cyose, akenshi batanafite aho bakura nk’uko bigenda bigaragazwa n’abatandukanye hanze aha.

Ubushakashatsi bugaragaza ko  izi mpinduka abenshi  baba ari ingimbi cyangwa abangavu ,bananirwa kuzakira  kubera imiterere n’imikorere yabo, hiyongereyeho n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye zatuma habaho ibi bibazo, nk’ ibintu bibi byabaye ku buzima bw’umuntu nk’ihohoterwa, kubura uwawe , ariko na none umuntu akaba yayirwara bivuye mu ruhererekane rw’utunyangingo avana ku bo akomokaho.

 Iyo bimeze gutyo abenshi bahitamo kwishora  mu biyobyabwenge biza mu mpamvu zikurura ibibazo byo mu mutwe kurusha ibindi.Ibi ariko si mu rubyiruko gusa no mu bakuru birimo.

Ikiyongera ku rubyiruko kandi ni ibibazo byo mu mutwe biza byerekeye ingeso n’imyitwarire mibi yerekeye imirire (eating disorders). Ibi bibamo icyitwa anorexia nervosa aho usanga umuntu ahangayikishijwe n’imiterere y’umubiri we akajya yibona nk’aho abyibushye bikabije kandi rimwe na rimwe atari ko bimeze. Anorexia nervosa ishobora gutera uburwayi nk’ubw’umutima, imirire mibi rimwe na rimwe ikaba yanatera urupfu.

Hari ibimenyetso byakwereka ko mu mutwe byanze ukeneye kujya kwa muganga .

Niba ufite kimwe muri ibi bimenyetso cyangwa ukaba uzi ubifite kandi bikaba bimaze igihe nibura kitari mu nsi y’icyumweru,uzihutire kujya kwa muganga ,cyangwa ugane inzobere uzi ku buzima bwo mu mutwe udatinze.

• Kwitaza inshuti n’abavandimwe bo mu muryango ukumva ntushaka kubegera nk’uko byahoze
• Impinduka mu mirire no mu buryo uryama ukanasinzira
• Ibikorwa byo kwiyangiriza umubiri, no kwikomeretsa
• Ibitekerezo byo kwiyahura
• Kumva wifuza gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga
• Kutongera gushimishwa n’ibintu wari usanzwe ukunda
• Umusaruro muke ku kazi no ku ishuri
• Ibibazo mu mibanire yawe n’abandi ndetse no mu rukundo

Gusuzumwa no kwivuza hakiri kare bikora itandukaniro mu kwita no kuvura umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe. Bumwe mu buryo hitabwa hakanavurwa abafite ibibazo byo mu mutwe habamo kubaganiriza no kubaha inama (therapy), guhabwa imiti (medication) kujya mu matsinda y’abafite ibibazo nk’ibyawe ngo muhumurizanye (support groups) uramutse ubigiriwemo inama na muganga.

Munisiteri y’ubuzima MINISANTE  itangaza ko hagiye gukorwa inyigo igaragaza imibare nyayo y’uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze mu Rwanda , kugirango bashobore gufasha abafite ibyo bibazo.

 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *