July 27, 2024

Menya indwara idasanzwe iterwa n’amazi ku ruhu (Aquagenic Urticaria ).

0

Kimwe n’izindi allergie  iyi ndwara itera kubyimba ku ruhu , ukazana uduheri, kuribwaribwa ukamera nk’uwariwe n’amavubi , umubiri ukagubwa nabi n’amazi mu gihe uhuye na yo, yaba akonje cyangwa ashyushye, amabi cyangwa ameza. Ibi bimenyetso akenshi bigenda mu gihe kiri hagati y’iminota 30 na 60 nyuma y’uko uruhu rwumukijwe.

Fravia Leonel Santana  uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane , avuga ko mu myaka 10 ishize ubwo yari afite imyaka 14, yatangiye kugira uburibwe akishimagura ku ruhu , buri gihe uko amaze gukaraba akazana uduheri ku ruhu . Agakeka ko ari ikibazo cy’isabune cyangwa shampo, akabihindura kugirango arebe ko ikibazo cyakemuka, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Yagize ati: “Byageze aho nkaraba amazi yonyine ariko nkomeza kumererwa nabi”.

Fravia yatangiye kwita cyane kubyo arya , akibaza ko iki kibazo gishobora kuba giterwa n’ibiryo yariye. Ariko umunsi umwe imvura irimo kugwa nibwo yahinduye ibyo yibazaga.

Flávia ati: “Nari nitwikiriye umutaka, ariko aho amazi yatarukiye hose ku maguru hakaba ariho handya honyine  ku mubiri . Nibwo natangiye gutekereza ko nshobora kuba ngubwa nabi (allergie) n’amazi.”

Yakomeje avuga ko atari azi ko habaho uburwayi buterwa no gukorwaho n’amazi kuko atari yarigeze yumva umuntu byabayeho haba no mu mjuryango we.  Kuva icyo gihe yahise atangira gushakisha kuri interineti maze abona abandi bantu benshi bafite ibimenyetso nk’ibye igihe cyose bahuye n’amazi.

Ati: ” Nagiye kwa muganga mbabwira ibibazo mfite, bapima uburwayi basanga koko mfite aquagenic urticaria . Naratunguwe kuko kugeza icyo gihe nta muntu wo mu muryango wanjye wari warigeze urwara gutyo.”

Yafashe imiti irwanya allergie ntiyagira icyo imumarira.

Flávia avuga ko asanzwe  anywa amazi ntagire icyo amutwara. Ariko iyo amukoze ku ruhu biba  ibibazo.

Ati: “Iyo ndize cyangwa nkazana ibyunzwe nkora siporo, ahantu ku mubiri hatose hahita hatukura hakuzura uduheri, hakandyaryata “. Uyu mukobwa avuga ko aho bimurya cyane ari mu mugongo, mu gatuza no mu mutwe ku ruhu rumeraho umusatsi.

Mu kuvura ibimenyetso, Flávia avuga bavuye ibimenyetso ariko imiti yose yahawe ntacyo yamumariye, hakaba hari hasigaye kwirinda amazi n’aho ariho hose hatose.

Ati: “Sinjya kuri za piscine kandi ni gacye nshobora kujya ku mucanga kuko gutinda mu mazi birushaho kumerera nabi ndetse bikantera ibisebe ku ruhu, no koga kwanjye bisanzwe ngira vuba nkahita niyumutsa cyane.”

Ibimenyetso by’iyi ndwara atangira kubigira ku ruhu nyuma y’iminota itarenga 30 amaze gukorwaho n’amazi . Akaba yizeye ko izijyana nk’uko yizanye. Ati: “Ngerageza guhanagura ibyuya kugira ngo ntaribwaribwa, sindeka ngo iyi ndwara intambamire mu buzima.”

Nk’uko nanone Flávia abivuga, BBC ivuga ko abaganga bamubwiye ko nk’uko indwara ya aquagenic urticaria ishobora kuza itunguranye, ngo ni nako ishobora kugenda nyuma y’igihe runaka, kuko n’ubundi ngo yamujeho ari mukuru.

Ibi bimenyetso biza kuko imikorere y’umubiri w’umuntu ugira iyi ‘’allergy’’ ifata amazi nk’ikintu kidasanzwe bityo mu kukirinda ,ubwirinzi bw’umubiri bugahita bukora ‘antibodies/ anticorps’ zirinda umubiri igihe uhuye n’amazi.

Ni gute wabaho udahura n’amazi mu buzima ku bagira iyi allergie?

Icyo gihe uturemangingo tw’uruhu turekura imisemburo ituma udutsi twaguka bigatera kwishima no kubyimba k’uruhu.

Gabriela Andrade Coelho Dias umuganga w’indwara za allegerie muri Brazil ati: “Aquagenic urticaria ni indwara idasanzwe, nta makuru ahagije dufite kuri yo n’abo ikunda gufata‶. Gusa iboneka hacye kandi akenshi igafata  abangavu kuko ubwirinzi bw’umubiri buba butarakura neza.

Iyi ndwara iyo ikabije hari aho itera kubura umwuka no kumva umuhogo ufungana. Abaganga bajya inama yo kwitegereza niba utabyimba mu muhogo n’iminwa kuko ari ibimenyetso by’igihe iyi ndwara yakabije.

Uburyo igaragara n’uko ivurwa.

Iyi ndwara ibonwa n’abaganga b’indwara z’uruhu bafata ibipimo,  bakareba uko uruhu rumererwa mu mazi. Mu kizami, ikintu cyashyizwe mu mazi y’ubushyuhe bwo hagati ya 35-37 °C gishyirwa ku gihimba cy’umuntu. Icyo kintu kigakurwaho nyuma y’iminota 30, iyo uwo muntu agize kuribwaribwa cyangwa uduheri aho cyashyizwe, byemezwa ko afite Aquagenic Urticaria.

Inzobere zabwiye BBC ko nta muti ubaho w’iyi ndwara ko hageragezwa imiti isanzwe irwanya ‘allergy’. Ariko kimwe no kuri Flávia hari ubwo iyi miti ntacyo imara. Ibyo biba bitandukanye umuntu ku wundi. Gusa umuganga w’indwara z’uruhu  kuri Hopital ya Israelita Beni Grinblat Albert Einstein  yavuze ko kuva bidashoboka kudahura n’amazi, igikorwa kenshi, wandikira umuntu umuti wa antihistamine, uzwi cyane nka ‘antiallergic’. Umurwayi agahora awufata kugira ngo umurinde izindi ndwara zaziraho.”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *