September 11, 2024

Imbogamizi zikomeye zishobora gutuma M23 idahagarika imirwano cyangwa ngo isubire inyuma.

0

 Kuri uyu wa kabiri umutwe wa M23 wagaragaje zimwe mu nzitizi zishobora gutuma udahagarika imirwano ndetse no kuva mu duce wigaruriye  nk’uko uheruka kubyemerera i Luanda muri Angola imbere ya Perezida Joao Lourenco.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 7 Werurwe 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko guhagarika imirwano bishoboka  ariko ko hari imbogamizi zikomeje guterwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa zishobora gutuma udahagarika imirwano no gusubira inyuma uva mu bice wigaruriye.

Maj Willy Ngoma, yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ,bamaze igihe babagabaho ibitero muri tumwe mu duce M23 igenzura ,byibasira cyane  abaturagen amatungo yabo harimo inka ndetse n’imitungo yabo.Anavuga kandi ko ibyo bitero bagabwaho bitigeze bihagarara na n’ubu bigikomeje . Yagize ati :” M23 ntiyapfa gusubira inyuma ngo mu duce yafashe mu gihe FARDC n’abayifasha batarahagarika ibyo bitero.Twebwe twifuza guhagarika imirwano nkuko duheruka kubyemeza i Luanda muri Angola ,ariko hari ikibazo k’uruhande rwa FARDC. Bamaze iminsi bagaba ibitero mu duce hafi ya twose tugenzura , bikibasira abaturage,Inka n’indi mitungo yabo kandi n’ubu tuvugana ibyo bitero birakomeje. Ibyo ntabwo twakomeza kubyihanganira ndetse ntabwo twahagarika imirwano nabo batarayihagarika.tuzakomeza kwirwanaho.”

Maj Willy Ngoma ,yakomeje avuga ko ikibazo cyo kudahagarika imirwano  gishingiye kukuba M23 ariyo yonyine igaragaza ubushake bwo kubikora ,ariko uruhande rwa Guverinoma ya DRC  rukaba rukomeje kwinangira.

Yanavuze kandi  ko kugirango imirwano ihagarare, Guverinoma ya DRC igomba kwemera kwicarana na M23 ,bakagira ibyo bumvikanaho ndetse n’impande zombi zikabishyiraho umukono,  bitaba ibyo imirwano igakomeza kugeza ubwo  M23 igeze ku ntego yayo.

23 , yakunze kuvuga  kenshi ko ariyo isabwa kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhagarika imirwano yonyine ,ariko izindi mpande zirimo ubutegetsi bwa DRC n’imitwe yitwaje intwaro  ntigire igitutu ishyirwaho kugirango ikibazo gikemuke.

Twibutse ko ku  ejo kuwa 6 Werurwe 2023 habura umunsi umwe gusa ngo igihe M23 yatanze kigere, imirwano nibwo yarushijeho gukomera muri teritwari ya Masisi na Rutsuru ,ndetse kuri uwo  munsi,M23 yongeye kwigarurira utundi  duce  turimo Kirima na Kibirizi muri teritwari ya Rutshuru.

Benshi mu Banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bashyigikiye M23, bavuga ko mu gihe uyu mutwe wakwemera gusubira inyuma ukarekura ibice byose wigaruriye, Guverinoma ya DRC itaracyemura ikibazo cy’impunzi , guhagarika imvugo z’urwango ,ubwicanyi  n’ihohoterwa  bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’batutsi, byarutwa n’uko wahagarika intambara ntuzongere no kuyishoza ukundi kuko ibyo urwanira byaba bidasobanutse.

Maj Willly Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,avuga ko batahagarika imirwano FARDC itarahagarika ibitero ibagabaho .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *