July 27, 2024

Hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano w’ umwana mu ikoranabuhanga .

0

Mu nama ijya iba rimwe mu mwaka ,hamwe n’abafatanyabikorwa, umuyobozi uhagarariye ikigo cya ”internet society” Emmanuel  Mfitumukiza, yagiranye ikiganiro n’abafatanyabikorwa ndetse n’abanyamakuru maze baganira ku kijyanye n’umutekano w’umwana mu ikoranabuhanga .

Iyi nama iba buri mwaka yari ifite insayamatiko igira iti : ”kubungabunga umutekano w’ umwana  ku ikoranabuhanga”. Icyo iyi nama yari igamije , kwari ukuganira uburyo cyangwa inshigano mu  gufata ingamba zo kubungabunga umutekano w’umwana mu ikoranabuhanga ,nko gushyiraho  urubuka rwo kuganiriraho iby’ uwo mutekano .

Muri iyi nama hagiye hafatwa imwe mu myanzuro ,harimo gukora ubukagurakamba  kandi bukagera kuri bose ,  atari kuri sosiyete sivile gusa ahubwo no ku nzego za leta, ndetse n’ abafatanyabikorwa batandukanye, babafashije mu kutegura iyi nama .

Aha hatanzwe nk’urugero rwa NCDA Ifite gahunda y’ubugakurakamba bw’amezi agera kuri atatu.

Abantu bose bakoresha intenet basabwe kujya bakangurira abana, ababyeyi ndetse n’abarezi kubyerekeranye n’ingaruka zo gukoresha umurongo , kugira imyitwarire itekanye , n’uburyo bwo gutangamo amakuru , banagaruka ku batanga ibikorwa bidakwiye.

Mu ijambo rye, uwari uyoboye inama yagize ati : ”Umwihariko w’iyi nama, yari yateguwe kugirango yibande ku mutekano w’umwana mu ikoranabuhanga , cyane cyane mu kuganira ibizabagirira  akamaro , bitanga icyizere cy’ejo hazaza h‘ igihugu mu ikoranabuhanga . Hakubakwa ubushobozi ku bantu bakoresha internet  ku  bikorwa bya service zitangwa, kuko aribo bazikoresha cyane ntibibe inshingano ahubwo bikaba itegeko .

Mu biganiro byatanzwe hakomeje kugaruka ku kintu cyo gukomeza kwigisha abantu muri rusange ibijyanye n’imiterere ndetse n’ imikorere  ya internet kuko  idufitiye twese akamaro .

Inzeko za leta zirasabwa gushyiraho amategeko n’umwanya uhagije wo kuyigisha abantu muri rusange, mu rwego rwo kubarinda kugwa mu byaha bakaba bahanwa. Hakaba hifuzwa ko hashyirwaho amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga na interineti mu bikorwa remezo ,kuko bitanzwe neza byatanga umusaruro mwiza.

Ibiganiro byageze ku musozo basaba ko itanganzamakuru  nk’uko mu nshingano zaryo; kwigisha no kusakaza amakuru muri rusange rizabafasha. Hakazakorwa inkuru zijyanye n’ ubukangurambaga bigisha abana uburyo bwo gukoresha neza interineti, kugirango umwana wese agerweho n’ayo makuru.

 

 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *