September 11, 2024

BUGESERA: Ingaruka zitabarika zikomoka ku ibura ry’amazi

0

Abaturage bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko abatuye uyu murenge batagira amazi yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikabaviramo ingaruka zo guhora barwaye indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, baboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuyageza muri uyu murenge.

Umuwe yagize ati “Dukunda kurwara inzoka cyane kubera ibizi tuvoma hariya hepfo biba birimo imyanda myinshi, ubwo iyo tubivomye tukabinywa abana bacu bakabinywa turwara inzo.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nzangwa giherereye muri uyu Murenge wa Rweru, buvuga ko mu barwayi bwakira abarwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bihariye ikigero kiri hejuru cyane.

Umuyobozi wacyo yagize ati “Ugereranije hagati ya 50% na 60% by’indwara twakira zose uziteranyije usanga zikomoka ku mazi mabi, ni ukuvuga impiswi cyane cyane ku bana n’inzoka no ku bakuru yaba no kubasaza no ku bakecuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Gasirabo Gaspard, avuga ko bakomeje ubuvugizi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera.

Ati “Inzego zose haba akarere abafatanyabikorwa bako n’inzego zikuriye Akarere iki kibazo baracyizi ku buryo nkurikije uko nabo bibahangayikishije twakwizera ko umwaka utaha uzarangira cyarakemutse.”

Mu ngendo abadepite baherutse gukorera hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko hari imirenge iri ku rwego rwo hasi mu kugeza amazi meza ku abaturage, ku kubitiro haza uyu murenge wa Rweru kuko basanze uri ku ijanisha rya 0%, mu gihe u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba baragezweho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *