July 27, 2024

BRUXELLES: Kwambara imyenda ya gisirikare kwa Bomboko ntibivugwaho rumwe n’abatangabuhamya

0

Kuri uyu wa kabiri mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko rukomeje kubera i Bruxelles mu Bubiligi, hatanzwemo ubuhamya buvuga ko kwambara imyenda ya gisirikare kwe ngo kwari ukugira ngo yirengere anarengere umuryango we yari ahungishije.

Imyambaro ya gisirikare Nkunduwimye yakunze kugaragara yambaye mu gihe cya jenoside, hari bamwe mu batangabuhamya bakomeje kugaragaza ko yayifashishaga mu bikorwa by’ubwicanyi nk’izindi nterahamwe, hakaba n’abandi bagaragaza ko bwari uburyo bwo kwirengera no kurengera umuryango.

Umutangabuhamya w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 63 yavuze ko nta sano n’imwe bafitanye n’uregwa, avuga ko baziranye guhera muri za 1982 , aho bari baturanye ndetse n’ubu bakaba bakibanye neza. Mu rukiko yabajijwe aho indege ya HABYARIMANA yaguye ari, avuga ko yari i Kigali akaba yarabonanye na Bomboko i Cyangugu bakongera guhurira i Bukavu no muri Kenya mu gihe bahungaga. Perezida w’urukiko amubajije uko Emmanuel Bomboko yari yambaye ubwo bahuriraga i Cyangugu, yamusubuje muri aya magambo: “Namubonye i Cyangugu hari kuwa gatandatu yambaye imyenda ya Gisirikare ariko nta mbunda nabonye yari afite. Namubajije impavu yambaye iyo myenda  arambwira ngo ni ukugira ngo ahungishe umuryango we kuko wahigwaga’’.

Umutangabuhamya yabajijwe impamvu yabimubajije iby’iyo myenda asubiza agira ati:  “Namubajije gutya, kuko nari muzi kandi abantu bambaraga imyenda ya gisirikare babaga ari interahamwe. Ariko ambwiye ko ari uburyo bwo kwirengera no kurengera umuryango numva ko ari byo kuko nari numvise kuri radiyo RTLM bavuga ko bamuhiga byamufashije gutambuka”. Umutangabuhamya yongeye kubazwa niba yagira icyo avuga kuri Bomboko, aravuga ati : “Muzi ko ari umuntu mwiza kandi hari abantu benshi bavuga ko yabakijije ndetse tunaziranye kuri benshi  kuko tujya tunabavuganaho abo yagiye agirira neza”.

Undi mutangabuhamya w’imyaka 61 yavuze ko azi Bomboko kuko bize hamwe. Abajijwe niba yaramubonye mu gihe cya Jenoside, yasubije ko babonaniye i Gitarama bose bahunga ari kumwe n’abandi bantu mu modoka, harimo umudamu witwa MUKANGARAMBE Immaculée nawe yakijije kuko ngo yahigwaga. Yanavuze ko Bomboko yigeze no kugirana ibibazo bikomeye na Gatete  wari Bugumesitiri wa Murambi  biturutse ku kwamagana ibikorwa byo kwica abantu Gatete yakoraga.

Undi mutangabuhamya bafitanye isano ufite imyaka  80 nawe yabajijwe ku myitwarire ya Bomboko asubiza ati : “Bomboko ni umukwe wacu ubana neza n’abandi, utwubaha. Ni inyangamugayo ndetse no mu mibereho ye yabanye neza n’umugore we”. Ibi kandi bigarukwaho n’undi mutangabuhamya  w’imyaka 66 watanze ubuhamya bwe ari i Kigali. Mu gihe cya Jenoside avuga ko yabarizwaga mu batutsi. Yagize ati: “Bomboko twarabyirukanye, twiganye amashuri abanza nyasoje nigira mu bucuruzi ariko dukomeza kubana.  Yari umugabo mwiza utaragiraga ivangura n’inzangano izo arizo zose”. Yakomeje avuga ko nyuma y’igihe gito indege ya Habyarimana iguye hari umudamu bahuye amubwira ko Bomboko yamuciye ibihumbi magana atanu (500,000Frws) akamujyana muri Mille Colline ubuzima bwe akaba abukesha Bomboko. Ngo hari n’undi mugore wari umukobwa w’umuturanyi Kabiligi yarokoye hamwe  n’abana be abajyanye kubahisha ku mugabo wabarizwaga mu bwoko bw’abahutu. Uwo mugore ngo yaje gupfa ariko abana be bariho, Bomboko ngo yabakuye ku Muhima abajyana mu Cyahafi.

Perezida w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya iby’imyambaro ya gisirikare Bomboko yambaraga, umutangabuhamya asubiza ko “bwari uburyo bwo kwirengera’’. Abajijwe impamvu avuga ko kwari ukwirengera kandi atari kumwe na Bomboko, ati : “Aho mbishingira  ni uko nkurikije ibivugwa mu bitangazamakuru muri uru rubanza bavuga ko yari yambaye imyenda ya gisirikare kandi yayambaye ari ukwirengera”.

Undi mubyeyi w’imyaka 63 uvuga ko ari umuvugabutumwa,  yabwiye Urukiko ko aziranye na Nkunduwimye kuva mu bwana kuko ngo bavuka muri Komini imwe ya Murambi. Yagize ati  :“Bomboko muzi abana neza. Yaje kundeba ndi umucikacumu, ndi mu bihe bikomeye. Mu kwa kane cyanga mu kwa gatanu yaje kundeba nk’inshuti ashaka kunkiza kuko nari mu bahigwaga, azana n’abasore 2 bambaye gisirikare bafite n’intwaro. Bose basigaye hanze ansanga munzu”.  Uyu mutangabuhamya avuga ko Bomboko yamuhumurije akamubwira ko yashakaga kureba uko yamuhungisha ariko yasanze imihanda imeze nabi. Yakomeje avuga ko indege yaguye yari amaze iminsi arwaye atabasha no kubona imiti, ati : “Nkunduwimye yansabye urupapuro banyandikiyeho imiti (ordonance) ajya kuyingurira ayiha umwe muri ba basore bari bambaye gisirikare arayinzanira”.   NKUNDUWIMYE  ukurikiranyweho ibyaha akekwaho  byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 no gusambanaya abagore ku gahato, ubwicanyi ndetse n’ubwinjiiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, urubanza rwe rwatangiye taliki ya 8 Mata uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko ruzarangira mu ntangiriro za Kamena 2024.Ni urubanza ruzarangira humviswe abatangabuhamya barenga 90.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *