July 27, 2024

Abafite aho bahuriye no kurwanya ihohoterwa bitabiriye amahugurwa

0

Amahugurwa agamije kongera ubumenyi , kunoza imikorere n’imikoranire  mu kwakira neza abagana Isange One Stop center, yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu uhereye tariki ya cumi z’uku kwezi 2023, bavuga ko aya mahugurwa hari byinshi byiza bayitezeho  bijyanye n’ubumenyi mubyo bakora no gusangira ubunararibonye .

Ishimwe Belise amaze imyaka itatu  akorera ku bitaro bya Remera-Rukoma, afasha abantu bahuye n’ihohoterwa. Mu kazi ke  avuga ko  avura  akanarinda  ubuzima bw’uwahohotewe yaba Sida cyangwa inda idateganyijwe.

 Yagize ati : Muri aya mahugurwa nyitezemo gukarishya ubumenyi mu kazi kanjye cyane cyane kubafasha guhangana n’imbogamizi bahura na zo’’.

Yakomeje avuga ko hagikenewe  ubuvugizi kuko hari ababagana inda ari nkuru kubera kutagira ubumenyi buhagije .

 Ati :’’Ubu rero twiteze ko umubare w’abatanga iyi serivise uziyongera kugira ngo bigabanye abatwara inda zitateguwe”.

Umutesi Claudine ukorera Isange One Stop Centre muri Rwanda Military Hospital nk’umugenzacyaha , yagize ati : “Aya mahugurwa tuyitezeho gusangira ubunararibonye hagati y’abaganga, abagenzacyaha, abakozi ba GBV bahuza ibikorwa bya Isange ndetse n’abahanga mu kuvura ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe’’.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,   avuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa bateguranye  aya mahugurwa ,azabafasha kunoza imirimo bashinzwe cyane ko yanavuze ko aya mahugurwa azahoraho kugirango abantu bahore biyungura ubumenyi.

Yagize ati :’’ ubu inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa zikora akazi nk’uko zibishinzwe,  ariko na none bataterera iyo. Kuba dufite Isange ,ntibivuze ko guhohotera byacitse kuko ikibitera kiracyahari. Leta ikomeza gukangurira abantu kubivuga byabaye ngo ababikorewe bitabweho ndetse n’ababikoze bahanwe.

Yanasobanuye ko ikibazo cyo gutanga service cyakemutse kuko ibitaro byose by’Uturere bifite serivise za Isange One Stop Center, umukozi w’isanamitima, umukozi wa Minisiteri y’umuryango ndetse n’umugenzacyaha. Anavuga ko impamvu izi nzego zose zihari ari uko zose zifatanya kandi bikaba bigize ubudasa bw’u Rwanda”.

Yongeye ati :’’ Ibihugu byinshi biza kwigira ku Rwanda uburyo bwo guhangana n’abanyabyaha, kuko bo uburyo bagenzamo ibyaha,  gufata abanyabyaha akenshi usanga bibananira ndetse ugasanga ibyaha by’ihohoterwa ari byinshi bikadindiza iterambere ry’ibihugu byabo.

Umutoni Aline, ni Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana. Nawe yagarutse ku mumaro w’aya mahugurwa ko azatuma servise zizanozwa kurusha uburyo zatangagwa nk’uko byagarutsweho na Kigali Today.

Uyu muyobozi, avuga ko ubu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ku mpande zose, ari  abagore , abagabo ndetse n’abana. Anasobanura ko imibare hari uburyo ijya igenda yiyongera kubera ko abantu bamaze kujya basobanukirwa ko ari icyaha, bakabasha gutanga amakuru ku bo byakorewe. Hanyuma, bagafasha  Isange mu biganiro biba hagati y’umukozi wa GBV n’uwahohotewe kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’ihohoterwa ryakozwe maze bamenye uko bafasha uwarikorewe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *