Rwanda : Urukingo rwitwa Sabin’s Vaccine rwatangiye gutangwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 6 ukwakira 2024 ,Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gukingira abantu ba mbere virusi ya Marburg kuri iki cyumweru.
Mu nkingo zigera kuri 700 zakiriwe na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa gatanu ukwakira 2024 ,iki gikorwa cyo gukingira cyahereye ku baganga ,abari mu bitaro bagaragaweho na Marburg , ndetse n’abandi baba barahuye n’abayanduye .
Izi nkingo Minisante ikaba ivuga ko nta kibazo ziteye kuko zasuzumwe
Minisitiri w’ubuzima aganira n’abanyamakuru.
Dr. NSANZIMANA Sabin yagize ati “Inkingo zageze mu Rwanda, zagenzuwe neza n’ababishinzwe hano mu Rwanda hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukingira bakaba bamaze kuzisuzuma, bari kuzitegura ku buryo kuri uyu wa gatandatu dutangira gukingira abantu bashobora kwibasirwa n’iki cyorezo kurusha abandi ,barimo abaganga bari kuvura Marburg, n’abandi bari mu bitaro bahuye n’abahuye n’iyi Virusi ndetse n’abahitanywe nayo cyangwa se barwaye kugirango umubiri wabo ubashe kugira ubwirinzi”.
Uyu muyobozi yanavuze ko iyo ufashe uru rukingo kuva ku munsi umwe kugera kuri itatu , umubiri uba wamaze gukora ubudahangarwa ntube wakwandura.
Dr NSANZIMANA Sabin kandi yongeye ati :’’Uru rukingo rwitwa ‘Sabin’s vaccine’ rugiye gutangwa mu Rwanda , rwanakoreshejwe muri Uganda na Kenya. N’ubwo rwabagezeho rutinze, aha mu Rwanda turashimira abantu bose babigizemo uruhare ko byatwaye icyumweru kimwe gusa ,kuva tubonye icyorezo izo nkingo zikaba zageze mu gihugu cyacu ‘’.Hanyuma ikigo Sabin Vaccine cyavuze ko kiteguye kutwoherereza n’izindi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukingira kivuga ko kiteguye gukingira bariya bavuzwe hejuru harimo abaganga, abari mu bitaro n’abahuye n’abanduye cyangwa abapfuye ,kikanongeraho ko n’ubwo inkingo ari nkeya igikorwa kizagenda kigera no ku bandi.
Mu bipimo byose bimaze gufatwa , Dr NSANZIMANA Sabin avuga ko abagera ku 8 aribo bamaze gukira , 12 bamaze gupfa naho abakiri mu bitaro bakitabwaho , akaba atanga ikizere ko abantu batagomba kugira ubwoba ko iyo ukurikiranwe neza hakiri kare ukira.