November 5, 2024

 Ruhango :Hatangijwe ukwezi  kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda

0

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kuzirikana ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amapfo, kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024.

Muri iki gikorwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINIBUMWE, yatangaje ko hari ibintu bititabwaho byitwa ko ari bito, abantu basabwa kwirinda kuko bishobora kongera gushyira Abanyarwanda mu kanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE Alice KAYUMBA , atangaza ko mu isesengura ryakozwe mu turere tumwe tw’Intara y’Amajyepfo, hari ibyagaragaye bishobora gutanya abanyarwanda binyuze mu matsinda mato y’abantu ashingiye ku mateka cyangwa ku bikorwa runaka.

Madamu Alice ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE.

Ahereye ku ngero z’ibyagaragaye muri utwo turere, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, avuga ko hari ahagaragaye ikibazo cy’amwe mu madini n’amatorero nk’ Itorero ryiyise Abasize Isi batangaga inyigisho ziyobya Abanyarwanda.

Yanavuze kandi ko hari ahakigaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibikorwa byo guhohotera abakorewe Jenoside mu 1996.

Uyu muyobozi  kandi yanavuze ku byagaragaye bishobora guhungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda harimo, ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abana babo benda kurushinga bitewe n’amatorero basengeramo, ubwoko bwabo n’inkomoko zabo.

MINUBUMWE kandi igaragaza ko hakiri ikibazo cy’inyigisho zitangirwa ku mashyiga , aho abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bagaragara mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara ko hari aho babyigira, kuko Jenoside yabaye bataravuka.

Ibiteganyijwe kugira ngo izo nzitizi zikurweho

MINUBUMWE itangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo y’amacakubiri yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, buri mwaka kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira habaho ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Muri uku kwezi hakaba hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kunga ubumwe, ahazatangwa ibiganiro bitandunye, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu cyu Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, asaba Abanyarwanda kuzitabira ibiganiro bizatangwa mu mashuri, no mu mirenge hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “Dushishikariza buri wese by’umwihariko urubyiruko kuzitabira ibiganiro kubigiramo uruhare, no guharanira kurwanya icyakongera gucamo abanyarwanda ibice aho cyaturuka hose”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka, aho  muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera hejuru ya 94%.

Yasoje agira ati” Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bwageze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

MINUBUMWE igaragaza ko n’ubwo iyo mibare ishimishije, ari ngombwa guhangana na bimwe bikigaragara bishobora guhungabanya ibyagezweho.

Alex RUKUNDO

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *