December 22, 2024

Ku ikubitiro abagera ku 10.000  nibo bazakingirwa MPox mu Rwanda

0
nyyyayo

Bamwe mu bafite aho bahurira n’abantu benshi , abagera ku 10000 bagomba guhabwa urukingo rwa MPox mu Rwanda.Ku ikubitiro harimo abambukiranya imipaka , abaganga,abacuruzi , abakora mu mahoteri n’abandi bashobora kwandura iki cyorezo bakaba aribo bagomba guherwaho.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 , Minisiteri y’ubuzima yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyamabaga igira iti :” Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya MPox, hari igikorwa cyo gutanga urukingo rwa MPox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka , abakora kwa muganga, abakora mu mahoteri n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na MPox”.

 Iki gikorwa kikaba kigamije gukaza ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya MPox, kibasiye ibihugu byinshi bya Afrika , hakaba hari n’abacyanduye mu Rwanda”.

Umuryango w’Afrika wunze ubumwe niwo uri gutanga inkingo z’iki cyorezo muri Afrika.Mu Rwanda abagera kuri bane bose bari baranduye,ariko bakaba baravuwe bagakira bagasubira mu miryango yabo.

Julien NAMAHORO NIYINGABIRA  umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima akaba atangaza ko mu ngamba igihugu giteganya  zo kwirinda iki cyorezo, harimo  no gukingira abaturage  hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi ,kuko hari amatsinda afite ibyago byo kwandura kurusha abandi, nyuma uko inkingo zigenda ziboneka n’andi matsinda akazatekerezwaho.

Kugirango umuntu agaragaze ko yanduye iki cyoreza bitwara hagati y’uminsi 3 na 14  bigatangira ari ibiheri byibasira cyane mu maso n’amaboko no mu myanya y’ibanga , bigashobora kuba byakwira ahandi  ku mubiri bizamo amazi , bikagendana n’umuriro,wavurwa ibyo biheri bikuma bigahunguka mu gihe kitarenze ibyumweru 2 cyangwa 3.

Mu Rwanda , abantu ba mbere bagaragaje iki cyorezo, hari muri Nyakanga 2024 , ariko ikiza n’uko bavuwe bose bagakira.

Iki cyorezo kirimo amagarade atandukanye  hari 1B ari nayo izahaje benshi muri Congo ,ikaba ari nayo yagaragaye mu Rwanda, ni mu gihe muri Afrika y’iburengerazuba bo bafite garade 2.

Ahibasiwe cyane n’iki cyorezo, ni muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ,aho kimaze guhitana abarenga 715,  abarenga ibihumbi 22 bakaba bamaze kuyandura, ndetse kikaba kimaze no kugera mu ntara zayo zigera kuri 22 kuri 26 ndetse no mu bihugu 13 bya Afrika nk’uko iyi mibare yatangajwe n’Igihe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rimaze gushora agera ku madorari 600 mu guhangana n’iki cyorezo mu gihe kingana n’amezi 6 mu bice bitandukanye by’isi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *