December 24, 2024

GAKENKE _RURINDO :Dr Frank HABINEZA yijeje abaturage ko nibamutora kuyobora igihugu azagabanya ibiciro bitandukanye

0
frank Rurindo

Ku munsi wa 12 w’ibikorwa byo kwiyamamaza Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rivuga ko mu gihe baba batoye Dr Frank HABINEZA kuyobora igihugu cy’ u Rwanda, gaze yo gutekesha izamanurwa igashyirwa ku biciro bitabangamiye abaturage biri hasi cyane ugereranyije n’uko igura ubu.,kuko hazashyirwamo nkunganire ya leta. Ibi yabikomojeho aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base.

Dr Frank ubwo yagarukaga kuri bimwe mu bizakorwa n’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, mu gihe Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu yatorwa ndetse bakabona n’ubwiganze mu Ntekonshingamategeko bishingiye ku mubare w’abadepite baza zatorwa, yavuze ko hazashyirwaho  nkunganire ya leta, ku buryo umuturage azabasha ku gura Gaze yo gutekesha ikazava ku bihumbi 40,000frw ikagura ibihumbi 10,000frw, kuko ku ibiciro bya gaze bihanitse cyane nk ‘uko abaturage bamwe babyinubira.

.

Abanyamuryango bamaze kwakirwa.

Yakomeje agira  ati : “Si ibyo gusa bya gaze ahubwo tuzanabakorera byinshi mu burezi, mu bukungu, imibereho myiza n’ubutabera; aho tuzaca akarengane kari mu butabera burundu, ikindi uwatanze mituweli akazaba ashobora kujya muri Farumasi yigenga akabona umuti akeneye wose akoresheje mutiweli.”

Dr Frank yasoreje ku buhinzi n’ubworozi aho yagize ati: “Tugomba guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi tukihaza mu biribwa aho umuryago uzajya urya gatatu nibura kumunsi ndetse tugasagurira amasoko .Ikindi,
twakoze ubuvugizi bwo kugabanya imisoro w’ubutaka uva ku mafaranga 300 ujya kuri 80frw, nimwongera mukatugirira icyizere umusoro w’ubutaka tuzawukuraho burundu.”.

Inkuru ya Alex RUKUNDO

Abaturage bamugaragarije ibyishimo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *