December 10, 2024

Ababyeyi barerera muri Ecole Les Rosignols bishimiye uburezi buhabwa abana babo

0
IMG_20240705_123516_8

Ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza muri Ecole Les Rosignols giherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda bishimiye uburezi buhabwa abana babo. Ibi byishimo babigaragaje kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Nyakanga 2024 mu birori byo gusoza amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ( P3).

Muri ibi birori byitabiriwe n’ababyeyi baberera muri iki kigo , imbere y’ababyeyi abana bagaragarije ababyeyi babo ubumenyi bahawe burimwo kuvuga indimi zitandukanye harimwo igifaransa, icyongereza , umuco Nyarwanda n’umukino njyarugamba ( Karate).


Dogiteri Aimable SIBOMANA, Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko yatangiye kurerera muri Ecole Les Rosignols nyuma y’icyorezo cyibasiye isi COVID-19 , Ati:” Njye natangiye kurera muri irishuri nyuma ya COVID-19; nahazanye abana 2 umwe mu mashuri y’incuke (Nursery) undi mu mashuri abanza (primary) rero kuri uyu munsi uwahatangiriye Nursery niwe urangije warangije ibyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P3); undi ari kurangiza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6)”.

Dogiteri Aimable SIBOMANA, avuga ko umubyeyi ureba kure yagakwiye kurerera muri Ecole Les Rosignols

Dr. Aimable akomeza avuga ko iri shuri yarikundiye kuba ryigisha ubumenyi n’ubupfura , Ati:” Njye iri shuri ndikundira kuba ryigisha ubumenyi n’ubupfura; abana bafatwa neza bakanatozwa imico myiza”

Akomeza yungamwo avuga ko umubyeyi ureba kure yagakwiye kurerera muri Ecole les Rossignols, Ati:” ndashishikariza ababyeyi gufatanya n’abarezi muri gahunda zose zishuri kuko aribyo bifasha kugera ku musaruro mwiza ubereye umuryangonyarwanda muri rusange; abana barerewe muri iyo njyana nziza (conducive environment) bakaba abahanga mu bumenyi, indakemwa mu mico no mu migirire bityo abandi bakabigiraho “.

Ndahayo Etienne, Umubyeyi urerera muri iki kigo, we avuga mbere yo kuzana umwana we yabanje gusura iki kigo Nyuma akaza gufata icyemezo cyo kuzana umwana we muri Ecole Les Rosignols, Ati:” icyatumye mpakunda n’uko nahageze nkasanga bakora neza, bigisha neza ! Bituma mfata umwana wanjye ndamuza mukura aho yigaga ageze mu wa Kabiri w’amashuri abanza , ubu ahamaze imyaka ibiri”.

Ndahayo, akomeza avuga ko ubu umwana we avuga neza igifaransa n’icyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, Ati:” Ndashishikariza ababyeyi bagenzi banjye kuzana abana babo kwiga muri Ecole Les Rosignols kuko bigisha neza kandi bafite n’uburere”.

Ishimwe Ruth, umwebyi urerera muri iki kigo Ecole Les Rosignols nawe ashimangira uburezi butangwa muri iki kigo aho Avuga ko yishimiye uko umwana we yarangije ikiciro cy’amashuri y’incuke ( materineri ya gatatu ) , Ati:” ni ibintu byiza twishimiye ko umwana wacu agiye gutangira icyiro cy’amashuri abanza. mu byukuri twarishimye cyane kuko umwana wanjye mu bumenyi yarazamutse mu kuvuga indimi no mu gutsinda amasomo”.

Ishimwe Ruth, avuga ko umwana we avuga neza igifaransa n’icyongereza


Ishimwe akomeza agira inama ababyeyi bagenzi be ko bajyana abana babo muri Ecole Les Rosignols kuko ngo batazatinda kubona umusaruro w’imyigire y’abana babo.


Uwimpundu Diane, umubyeyi ufite abana babiri barererwa muri Ecole Les Rosignols, avuga ko abana be batangiriye muri iki kigo akishimira ko abana be kuva bagera muri iki kigo bazamutse mu bumenyi kuburyo bushimishije , Ati:” Ndashima iki kigo ! Mubyukuri ntacyo nabashinja bigisha neza . Abandi babyeyi nabakangurira kuzana abana babo kwiga muri iki kigo “.

Uwimpundu Diane, umubyeyi ufite abana babiri barererwa muri Ecole Les Rosignols yishimiye urwego bagezeho mu mwigire


Umuyobozi wa Ecole Les Rosignols, Mukarutembya Beatrice, avuga ko bishimiye ko barangije umwaka neza kandi bagize amanota meza, Ati:” turishimira ko umwaka urangiye neza, nta mwana warwaye ngo ananirwe gukora ibizamini. Icyo nasezeranya ababyeyi n’uko tuzakomeza gutanga uburezi bufite ireme Kandi tuzakomeza kwakira abana guhera mu mashuri y’incuke n’abanza gusa abo tutazakira n’abo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Ishimwe Ruth, umwebyi urerera muri iki kigo Ecole Les Rosignols
Mukarutembya Beatrice, umuyobozi wa Ecole Les Rosignols

Mukarutembya, akomeza amara impungenge ababyeyi bifuza kurerera muri Ecole Les Rosignols z’uko bazaza kakabura imyanya y’aho abana babo biga , Ati:” Guhera kuwa mbere tuzatangira kubaka imyubako Nshya zizakira abana bashya rero nta mubyeyi ukwiye kugira impungenge imyanya irahari “.


Kugeza ubu Ecole Les Rosignols ifite abanyeshuri 1028 , barimwo 428 biga mu mashuri y’incuke 205 n’abahungu n’abakobwa 223. Mu mashuri abanza higamwo abanyeshuri 600, abahungu ni 302 n’abakobwa 298.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *