Perezida Paul Kagame yijeje abanyarwanda ko umutekano w’igihugu uzahora urinzwe
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame ,yijeje abanyarwanda ko umutekano w’igihugu uzahora urinzwe, ashimangira ko abanyarwanda batazihanganira na rimwe uwashaka kuwuhungabanya.
Yabitangaje kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize, u Rwanda rubohowe .Ibi birori bikaba byabereye kuri Stade Amahoro, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage, abayobozi n’inshuti z’u Rwanda.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishingiye ku mutekano, kandi ko iryo terambere rizakomeza no mu bihe biri imbere.
Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje avuga ko u Rwanda rutajya rushotorana kuko ruzi icyo amahoro avuze, icyakora rwakirwanaho mu gihe rwaba rushyizwe mu byago.
Ati :” u Rwanda ruhora rushaka amahoro ku giti cyarwo, kuri buri umwe ndetse no mu karere, iyo hakenewe ibikorwa byo gufasha ,u Rwanda ntirwabura.
Akomeza avuga ati:” Hari abantu bari hanze batumva abanyarwanda, aho bamwe muri bo ngo bashaka gusenya ibyagezweho, bakoresheje inzira zitandukanye , zirimo no gukoresha murandasi (Internet).Yongeyeho ko indangagaciro abanyarwanda bafite ntawe uzazibakuraho.”
Perezida Paul KAGAME kandi yageneye ubutumwa urubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma y’imyaka 30 ishize, ababwira ko u Rwanda rukeneye kurindwa. Ati :”Iki gihugu ni icyanyu gikeneye kurindwa no kukirwanirira kikarushaho gutera imbere. Kwibohora nyako, gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse cyangwa rutagihari.”
Uretse ibyumutekano hari abaturage bishimira nyuma y’ imyaka 30
Hari umubyeyi w’i Karongi uherutse gusetsa abantu avuga ko rusake z’iwabo zitakimenya amasaha yo kubika kuko amanywa n’ijoro bisa kubera amashanyarazi yakwiriye hose
N’ubwo yasaga n’ushyenga ariko impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda uzibona neza iyo utembera mu bice by’icyaro mu masaha y’ijoro, ukabona imisozi yose iriho ingo zicanye amashanyarazi ,bwacya ukabona uko imirima itatse ibiribwa n’abantu basirimutse ugereranyije no hambere byose ni ukubera umutekano.
Nyirambonizanye Cecile, wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero yavuze ko yari umukene umwe wo hasi ariko amaze guhabwa inka muri gahunda ya ‘Girinka’ yatangiye kwiteza imbere ku buryo na we asigaye yoroza n’abandi.
Ati “Iyo nka nahawe yandereye abana nari maze gusigara ndi umupfakazi nanjye ndagiza abandi, n’ubu ndacyafite inka iri hafi kubyara mfite n’izo naragije.
Asoza agira ati:“Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w’umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange ubuzima bumeze neza cyane n’umutekano ni wose.”
Uyu muhango wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa kane Nyakanga 2024 ,witabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda mu byishimo byinshi bishimira ibyo bagezeho kubera umutekano ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Alex RUKUNDO