November 5, 2024

Uruhare rw’umugore w’umunyamakuru mu iterambere ry’ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga

0

Nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu bihe biri imbere mu Rwanda hashobora gutangira ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga rizwi nka GMOs , mu rwego rwo kongera umusaruro kugirango igihugu kirusheho kwihaza mu biribwa , umugore ukora itangazamakuru arasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi kuri iri koranabuhanga nk’uko tuzi ko umugore ari mutima w’urugo ,iyo aharaniye iterambere ry’urugo rwe rigerwaho vuba.

N’ubwo OFAB Rwanda imara impungenge bamwe mu baturage  bumva ko ibiryo biva mu buhinzi bwakoranywe ikoranabuhanga  bio technology nta kibazo bitera nta n’ikiragaragara na hamwe  ,bamwe mu baturage baganiriye n’amahumbezinews.rw  bagaragaje ko bafite impungenge yo kurya ibi biryo bikoranywe ikoranabuhanga , ngo batekereza ko bizabagiraho  ingaruka mu buzima bwabo mu gihe kiri imbere.

Genetically Modified Organisms cyangwa GMOs mu magambo ahinnye, ni ikoranabuhanga rya bio technology ryifashisha uburyo bwo guhindurira igihingwa uturemangingo hagamijwe kongera umusaruro cyangwa intungamubiri. OFAB Rwanda ikaba imaze guhugura abanyamakuru bagiye batandukanye kuri iri koranabuhanga rishingiye ku buhinzi , harimo n’abanyamakuru b’abagore bahuguwe by’umwihariko.

Dr Athanase NDUWUMUREMYI.

Abajijwe icyo biteze ku bagore bakora umwuga w’itangazamakuru  mu mahugurwa yabagenewe by’umwihariko,  Dr Athanase NDUWUMUREMYI yasubije ati :’’Hahaha nta muntu n’umwe utazi ko abamama bahangayikishwa n’ibiryo , barabitegura bakamenya n’akamaro kabyo, keretse uwagize ibyago byo kutabagira . Impamvu ari abanyamakuru b’abadamu twatekereje  ni ukugirango badufashe gusobanurira abaturage bakoresha imvugo nyandagazi batuka ibiryo ngo ni ibituburano ni ibiki’… kandi ibiryo nta kibazo bifite, ko ndetse hari n’abatabibona “.

Dr. Athanase Nduwumuremyi, uhagarariye Ishami ry’ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yakomeje ivuga ko abagore b’abanyamakuru nibamara kumenya akamaro k’iri koranabuhanga rya bio technology  n’inyungu zirimo  nk’abantu bakurikiranira ibintu by’ibiryo hafi mu buzima bwabo busanzwe, bazihutisha amakuru akagera ku baturage benshi mu gihe gito, haba ku bo baganira amaso ku maso , ku maradiyo , ku matereviziyo, ku mbuga nkoranyamabaga  zitandukanye n’ahandi.

NYIRANGARUYE Clemantine umugore w’umunyamakuru wahuguwe kuri iri koranabuhanga.

NYIRANGARUYE Clemantine ni umugore w’umunyamakuru wahuguwe kuri iri koranabuhanga. Abajijwe uruhare rwe nk’umugore w’umunyamakuru , yagize ati :’’Amahugurwa nahawe yampaye ubumenyi buhagije ntari nzi kuri iri koranabuhanga rya bio technology ,ku buryo inkuru  ngiye gukora ubu zerekeye ku buhinzi zizaba zigisha abahinzi dufite hano mu Rwanda , inkuru zimara impungenge benshi ku bihuha bari bafite ku ikoranabuhanga rya GMO cyangwa ubuhinzi bukoresha imbuto zongerewe utunyangingo bitewe n’impamvu zitandukanye ,harimo kwihanganira ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere ,ndetse n’abayobozi babifite mu nshingano zabo bakabyitaho yaba Leta n’abafatanyabikorwa bakagira icyo bakora mu buryo bufatika.

Yongeyeho ko aya mahugurwa  amwigishije gukora inkuru zigiye kuzana impinduka rijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko reherutse gutorwa ryemerera ibihingwa byongerewe utunyangingo hamwe n’imbuto bikazaboneka ku isoko .Inkuru zigisha umuturage ukora ubuhinzi ko atari ibigiye ku mwica ahubwo ari ibigiye gutuma yiteza imbere .bikaba n’igisubizo cy’ibiciro bijya bizamuka rimwe na rimwe ku isoko.

Undi munyamakuru Aima Marie UMURERWA nawe ati : ‘’uku mundeba sinumvaga ibyanyu , nananditse inkuru zibirwanya ariko aya mahugurwa angiriye umumaro, amakuru mvanyemo nzayakoresha neza agirire umumaro abakora ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga”.

Pacifique Nshimiyimana umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi

Pacifique NSHIMIYIMANA umuyobozi w’ihuriro ry‘abahinzi ,avuga ko  iri ihuriro rifite amashami mu bindi bihugu bakaba baratangiye gukora muri 2020.

Nk’umusiyantifike yagize ati :’’  GMOs ni ikoranabuhanga rishya mu Rwanda ariko  mu bindi bihugu rimaze kubateza imbere .Nk’Afrika y’epfo yaritangije mu 1994. Rikaba rikoreshwa kugira ngo bahinzi bagere ku musaruro mwiza uturuka ku buhinzi kandi n’amafaranga bashoye bunguke. Rikora mu bintu byinshi bitandukanye ahubwo n’uko batari barizi.

Yarongeye ati :’’Kwa muganga rirakora iyo hakorwa inkingo, mu buhinzi turarikoresha mu gukora ibihingwa byihanganira ibura ry’imvura, byihanganira indwara , ibitanga imirire myiza ku babirya.Twishimira rero ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo kurikoresha ubu’’.

Yavuze ko abarwanya GMO abafata nk’abadafite amakuru akaba ari nayo mpamvu bahuguye abanyamakuru by’umwihariko b’abagore bakazatanga amakuru  meza y’ukuri.  Kuko batabizi ,umunyamakuru ashobora kubereka aho rikoreshwa kandi nta n’ikibazo kuko bashobora no kuba barirwanya kandi babirya  nicyo gisekeje.Hari ibihugu bimaze imyaka 20 na 30 kandi nta ngaruka ziraboneka mu baturage .

Kuva u Rwanda rwakwemeza itegeko riha rugari ikinyabuzima cyahinduwe gifite uruvange rw’uturemangingo ndangasano twahinduwe hakoreshejwe tekiniki zigezweho zo guhindura ibinyabuzima hongerwamo cyangwa hagakurwamo uturemangingo, (Biosafety Law), biteganyijwe ko imyumbati ari cyo gihingwa cya mbere kizashyirwa hanze mu 2026.Itegeko rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta N° Idasanzwe yo ku wa 21 Gashyantare 2024

Iri koranabuhanga  rikoreshwa mu bihugu nka Ghana ,Kenya,  Afrika y’epfo Nigeria, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brazil, Argentine n’ahandi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *