December 23, 2024

Musanze :Ururimi rw’igishinwa rwitezweho kugabanya ibihombo byaterwaga no kutarumenya

0
class 1

Mu karere ka Musanze ,abanyeshuri biga muri  Wisdom school bavuga ko kwiga igishinwa bizabafasha kugera kure bifuza, babikesha urwo rurimi,  bikazanafasha ababyeyi babo kugabanya ibihombo baterwaga no gushaka ababasemurira mu gihe baba bagiye guhahira mu bushinwa  no gukorerayo za bizinesi zabo.

Ibi  byagarutsweho, ubwo Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda yasuraga ikigo cya wisdom school.  Mu kanyamuneza kenshi, bagaragaje ko hari andi mahirwe  biteze bagiye kubona kubera kwiga no kumenya igishinwa.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda

MUHAWENIMANA Jeannette w’imyaka 15 y’amavuko yagize ati:” Mu gihe cyashize, iwacu hanyuze abashinwa ariko umwe muri bo yari yarwaye baramusiga, nyogokuru wanjye guhamagara abo barikumwe ngo bagaruke bamurebe biramunanira , arampamagara ndaza ndamubaza mpita mpamagara abo barikumwe baraza bamujyana kwa muganga.Urumva ko kwiga igishinwa byatumye ntanga ubwo butabazi”.

Muvunyi Frank nawe yagize ati:” Kuri njyewe, ndumva kwiga igishinwa ari byiza  nzajya nsobanurira abantu batakizi ,cyane nk’abakora buzinesi bajya kurangurirayo ibicuruzwa bitandukanye . Nk’ubu ababyeyi banjye baterwa ibihombo kenshi no gushaka umusemuzi ubahuza n’uwo baranguriraho.

Umuyobozi w’ishuri w’ikigo cy’ishuri rya Wisdom School Nduwayesu Elie, avuga ko urugendo rwa Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda rwitezweho byinshi nk’uko bigaragarira amaso kwigisha igishinwa bigenda bitanga umusaruro.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom na Ambasaderi

Yagize ati:” Abatangiranye n’igishinwa ,hari abana babonye buruse (brousse) kubera igishinwa,hari  kandi abandi bana baherekeza ababyeyi babo kurangura mu bushinwa bakabafasha kurangura bitabasabye gushaka umusemuzi.”

Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda  Wang Xuakung ,avuga ko uko ururimi rw’igishinwa rwiyongera mu Rwanda byongera amahirwe ku bashinwa baza gushora imari mu Rwanda,kuko batavunwa no  kubona abo bakoresha. 

Yaromgeye ati:”Ururimi w’igishinwa ruza kumwanya wa 2 kw’ isi mu ndimi zivugwa n’abantu benshi,turashaka gushyigukira ishuri rya Wisdom ndetse n’umujyi wa Musanze ,tuzakomeza Kandi gusaranganya inkunga dusanzwe duha leta y’u Rwanda, ndabashishikariza kwiga igishinwa kuko harimo amahirwe menshi.”

N’ubwo ururimi rw’igishinwa ruza ku mwanya wa kabiri ku isi mu ndimi zivugwa n’abantu benshi , haracyari icyuho ku  barimu bakigisha mu Rwanda.

Inkuru ya UMUGIRANEZ Alice

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *