Menya bimwe mu bibazo umugore utarangije ahura nabyo n’inama agirwa.
Mu gikorwa cyo gutera akabariro, yaba umugore cyangwa umugabo yishima cyane ari uko ageze ku byishimo bye bya nyuma bizwi ku “kurangiza’’.
N’ubwo bamwe mu bagore bavuga ko hari abatajya bagera kuri ibi byishimo , umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yagerageje kuganira na bamwe mu bubatse ingo, kugirango amenye ukuri kw’iki gikorwa maze atangarizwa aya magambo na bamwe mu bo yaganiriye nabo.
Nkubwije ukuri , ubundi abagore benshi ibi byishimo ntibanabizi , n’ababizi hari ababibura kubera abo bashakanye .Nta mugore wubatse utarangiza ujya ugira ibyishimo, akenshi usanga ahorana umushiha , rimwe na rimwe atazi mpamvu ‘.
Uyu mubyeyi ufite abana bane utashatse gutangazwa yavuze ko kurangiza yabimenye amaze igihe kinini yubatse . Yagize ati :ubu mfite abana bane , nakuriye mu cyaro nshakira mu cyaro tuza kuza I Kigali nyuma n’umuryango wanjye, ariko niba umugabo wanjye yari abizi akabimpisha niba atari abizi simbizi kuko ibyo bitatubagaho. Gusa mu biganiro havamo ibisubizo yaje kunganiririza arambaza ati ariko Mada ko ntajya mbona wishimye cyane mu gihe cyo guera akabariro uguma mu bintu bimwe ujya urangiza ?
“Namusubije ko ntazi uko umugore arangiza’’.Nyuma yo guhana umwanya munini baganira , bakajya bashyira mu bikorwa ibyo baganiriye , yavuze ko yaje kubimenya ngo agasanga ari ibintu byiza cyane . Yakomeje ati :’’ubu atabinkoreye ngo ngere ku byishimo bya nyuma sinazongera no kumukunda, ubwo se yaba ari mu biki! Mbabariye abagore batarangiza’’.
Undi nawe yagize ati :Abagabo benshi ntibazi uko umugore arangiza uwanjye ninjye wabimwigishije maze igihe kinini nikinisha. Abajijwe ku ngaruka umugore bitabaho yumva yagira, yasubije muri aya magambo :”Kurangiza k’umugabo biroroshye si kimwe na twe abagore ,kuko bisaba ko dutegurwa umwanya , ariko umugabo udaharanira kumenya ko umugore we yarangije ,ahora asuzugurwa mu rugo kuko umugore aba yumva atari umugabo , njye najya nanamuca inyuma nkajya gushakira ibyo byishimo ahandi.
Kugera ku ndunduro y’ibyishimo mu bijyanye no gutera akabariro ariko kurangiza k’umugore, iyo bitagenze neza bigira ingaruka mbi ku mubiri we , haba mu mitekerereze no mu mikorere y’umubiri muri rusange .
Ubusanzwe buri uko umugore akoze imibonano mpuzabitsina yakagombye kurangiza kubera ko bimutera akanyamuneza akumva anifitiye ikizere , agakunda kandi akubaha umugabo we ndetse bikanamuvura indwara zimwe na zimwe.
Mu bituma umugore cyangwa umukobwa atarangiza harimo :
&.Gukora imibonano mpuzabitsina ahangayitse
&.Kuba afite uburwayi butuma imisemburo ihinduka nka diayabete,
&. Kuba hari imiti ari kunywa ihoraho,
&.Kuba atamenyereye igikorwa cyo gutera akabariro,
&.Kutiyumvamo uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina cyangwa bataziranye,
&. Kugira ububere bucye mu gitsina,
&.Kudategurwa bihagije,
&Kuba arwaye infegisiyo ( infection vaginal)
Menya zimwe mu ngaruka zimubaho :
*.Guhora mu makimbirane n’uwo bashakanye
Kutarangiza kw’umugore bishobora kuzamura umwuka mubi mu rugo rwe , bigashobora no gutera gucana inyuma biturutse ku kuba mudahanahana ibyishimo bihagije muri icyo gikorwa.
*Siterese (Stress) : Kutarangiza ku mugore bishobora kumutera stress n’izindi ndwara zo mu mutwe kubera ko bitagenze neza
*Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro burundu
Kumara igihe kinini utera akabariro nturangize , bishobora gutuma utakaza ubushake bwo gutera akabariro kubera ko ubwonko bwawe bwarangije kwakira ko nta buryohe uzigera ubonera mu gutera akabariro .
*Kutagira ububobere mu gitsina
Ibi bivakukuba waragiye utakaza kumva icyanga cyo gutera akabariro , ukaba wakora imibonano ubabara.
*Kurwaragurika : Ibi biva ko umubiri wawe uba waracitse intege kubera gukora imibonano nturangize bikakiuzanira utubazo twinshi mu mubiri.
Inama umugore utera akabariro ntarangize agirwa ?
Hari ibintu umugore ukora imibonano mpuzabitsina ntarangize akwiye gukora birimo:
- Kuganira n’umufasha we kuri icyo kibazo ,kigashakirwa umuti bafatikanyije
- Gukoresha uburyo butandukanye , bagategurana neza mbere yo gutera akabariro ku buryo binjira mu gikorwa bose babikeneye
- Gukoresha amavuta anyereza mu gitsina niba biterwa n’ububobere buke
- Gukoresha uburyo (positions) butandukanye kugira ngo barusheho kuryoherwa
- Kwikinisha no gukoresha ibindi bikoresho byabugenewe bishobora kugufasha gusobanukirwa n’umubiri wawe n’uko wakwitwara kugira ngo urangize wamara kwisobanukirwa ukerekera uwo mwashakanye.
Umwe mu bagabo utaratangajwe amazina ubanye n’umugore we neza kuva bashakana , agira inama bagenzi be ko bagomba kujya baganira n’abagore babo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina buri wese akamenya uko mugenzi we ahagaze muri icyo gikorwa, Yagize ati :”iki gikorwa nicyo zingiro ry’umuryango utekanye kuko ibyo waha umugore cyose uko wamufata kwose bitagenda neza mu buriri azaguca inyuma, urukundo rugende ndetse uretse n’uburwayi wamutera ,uzasanga nta n’icyubahiro aguha “.