December 10, 2024

 Menya impamvu uhora wumva injereri n’isereri mu mutwe

0
injeririiiiiiii

Mu buzima bwa muntu hari abantu benshi bavuga ko bahora bumva ibiduhira mu matwi cyangwa mu mutwe , hakaba abahora bumva ingoma ,abandi amajereri nyamara ntawundi  bari kumwe.

Amahumbezinews yashatse kumenya byinshi  mu mpamvu zitera ibi nyuma yo kuganira na bamwe mu bafite iki kibazo.

Umwe muri bo w’imyaka 42  utashatse ko tumuvuga mu mazina yagize ati : ‘’ Mwebwe mushakashaka mukamenya muzambwire ikibazo mfite ? Mpora numva amajereri aduhira mu mutwe no mu matwi kuburyo bimbangamira kandi bihoraho , bituma ntumva neza ndetse ngakunda kugira n’agasereri nkumva ntafite amahoro .Nayobewe ibyo aribyo muzambarize.

Dr KAYITESI BATAMURIZA  umuganga akaba n’inzobere mu ndwara zifata mu matwi no mu mazuru ndetse no mu mihogo. Avuga uko kuduhira  wumva injereri, urusaku rudafite isoko ntawundi muntu ubyumva, biba uburwayi iyo bumaze igihe bidashira, bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye.

 Yagize ati :’’Ugutwi kugira imyanya itandukanye ; uko hanze, uko hagati n’ugutwi kw’imbere .Uko hanze gushobora kugira ubukurugutwa  cg ibindi byatuma kuziba ; mu gihe ugutwi ko hagati hashobora kuba harimo umuhaha cg ubundi burwayi , hakaba n’ubwo wumva umutima uterera mu gutwi biba byatewe n’imitsi inyura munsi y’ugutwi wenda habayemo impinduka cg  biri guterwa n’umuvuduko w’amaraso’’.

Yanavuze ko hari igihe unumva ibicuro mu buryo bubangamye bitewe n’imikaya igenda irekurana ukabyumvira mu matwi ukabyumva umize cyangwa wayuye , maze mu mutwe hakaduhira.

Uku kuduhira yavuze ko bibera mu gutwi imbere bigaterwa n’impamvu zitandukanye , harimo  kutumva  ,kugira ihahamuka rivuye kuri  siteresi (stress ) bikora ku bwonko cyane , cyangwa  kuba utwoya tubamo imbere  twarangiritse cyangwa se nanone bigaterwa n’imiti  wanyoye cg urusaku rwinshi wahuye narwo, bigatuma hasohokamo amajwi ndetse aherekejwe n’isereri.

Ese ni uburwayi ? Buravurwa se bugakira ?

Kuduhira biba uburwayi iyo bihoraho .Bushobora kuvurwa bugakira iyo hamenyekanye impamvu ibitera ; nk’ababitewe na infection ,umuhaha biravurwa bigakira .Impamvu ya mbere itera ubwo burwayi ni ku bafite ubumuga bwo kutumva kuko mu baza kwivuza abafite umubare  munini ku ijana aribo bafite iyo ndwara .

 Ababitewe n’ihungabana, bafite umutima uhagaze bahabwa ubufasha bwo kuganirizwa bakigishwa uburyo bwo kubana nabyo. Kuko abenshi baza kubyivuza  bazi ko bafite ikibazo gikomeye  kenshi ugasanga kitanahari. Iyo baganirijwe bagasuzumwa bagasanga nta kibazo bafite  bagirwa inama yo kutabiha umwanya, kuko iyo ubihaye umwanya ugahora ubitega amatwi bivuga cyane,ariko mu kiganiro Dr Kayitesi yahaye TV 10 yavuze ko  iyo utabyitayeho bigabanyuka.

Yaryamye abura ibitotsi kubera uburwayi

Yagize ati :’’ Hari abavuga ko iyo bagiye kuryama bibabuza gusinzira ariko baba bari mu rundi rusaku nk’urwa moto ntibabyumve. Ibyo rero umuntu ubifite araganirizwa akagirwa inama yo kuba ahantu haba hari agasaku gacyeya  akaryama akumva .

Yatanze urugero  rw’uko habaho imisego ibamo utuziki ugasinzira aritwo wumva. Abafite ubumuga bwo kutumva  bo bahabwa akuma kabafasha ,gafite uburyo bwo kumva cg kumenya aho injereri zabo zivugira bakabaha agatwikira aho bazumvira, bakumva agasaku gaturuka muri ako gasimbura ngingo aho kumva izo njereri zibabuza amahoro.

Ingaruka ziba ku bantu bafite iki  kibazo.

Iyo byahindutse ikibazo bituma utaryoherwa n’ubuzima kuko izo njereri zituma utumva neza  ibyo ushaka kumva .Ababa mu bindi bihugu bo abenshi baraniyahura kubera guhora bumva ibyo badashaka.

Ku kijyanye no guherekezwa n’Isereri , Dr KAYITESI  BATAMURIZA, yavuze ko  ugutwi kubifitemo uruhare nko kudahungabana . Yagize ati :’’ Kuba mpagaze cg nicaye sindandabirane, ugutwi kubifitemo uruhare . Kuko isereri , injereri , kumva , biba mu gice cy’imbere mu gutwi .Iyo urebye ugutwi  usanga hariho  utuntu tw’utuziga 3 dusa nk’aho  dusobekeranye , katari ako mubona kameze nk’akanyamunjojorerwa  , hari agafite utuntu tw’utugozi 4 dufasheho ,niho isereri ituruka iyo hagize ikibazo  kandi tuba kuri buri gutwi.

Yasoje atanga urugero avuga ko  iyo umuntu ahindukiye ubwonko bubwira imikaya mu mubiri ko umuntu ahindukiye, kugirango hamwe harekure ahandi hakurure. Muri macye iyo bibaye ko hamwe hatabwira ubwonko icyakozwe urundi ruhande rutavuze, bivuze ko icyo gihe ibintu bitangana ku mpande zombi hakabaho isereri ,iyo sereri tuvuga yo mu matwi itandukanye n’iyufite amaraso macyeya , ushonje cg urwaye yagenda akadandabirana  ,ko ariko byose umuntu abimenya yagiye kwa muganga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *