Menya impamvu uhora wumva injereri n’isereri mu mutwe
Mu buzima bwa muntu hari abantu benshi bavuga ko bahora bumva ibiduhira mu matwi cyangwa mu mutwe , hakaba abahora bumva ingoma ,abandi amajereri nyamara ntawundi bari kumwe.
Amahumbezinews yashatse kumenya byinshi mu mpamvu zitera ibi nyuma yo kuganira na bamwe mu bafite iki kibazo.
Umwe muri bo w’imyaka 42 utashatse ko tumuvuga mu mazina yagize ati : ‘’ Mwebwe mushakashaka mukamenya muzambwire ikibazo mfite ? Mpora numva amajereri aduhira mu mutwe no mu matwi kuburyo bimbangamira kandi bihoraho , bituma ntumva neza ndetse ngakunda kugira n’agasereri nkumva ntafite amahoro .Nayobewe ibyo aribyo muzambarize.
Dr KAYITESI BATAMURIZA umuganga akaba n’inzobere mu ndwara zifata mu matwi no mu mazuru ndetse no mu mihogo. Avuga uko kuduhira wumva injereri, urusaku rudafite isoko ntawundi muntu ubyumva, biba uburwayi iyo bumaze igihe bidashira, bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye.
Yagize ati :’’Ugutwi kugira imyanya itandukanye ; uko hanze, uko hagati n’ugutwi kw’imbere .Uko hanze gushobora kugira ubukurugutwa cg ibindi byatuma kuziba ; mu gihe ugutwi ko hagati hashobora kuba harimo umuhaha cg ubundi burwayi , hakaba n’ubwo wumva umutima uterera mu gutwi biba byatewe n’imitsi inyura munsi y’ugutwi wenda habayemo impinduka cg biri guterwa n’umuvuduko w’amaraso’’.
Yanavuze ko hari igihe unumva ibicuro mu buryo bubangamye bitewe n’imikaya igenda irekurana ukabyumvira mu matwi ukabyumva umize cyangwa wayuye , maze mu mutwe hakaduhira.
Uku kuduhira yavuze ko bibera mu gutwi imbere bigaterwa n’impamvu zitandukanye , harimo kutumva ,kugira ihahamuka rivuye kuri siteresi (stress ) bikora ku bwonko cyane , cyangwa kuba utwoya tubamo imbere twarangiritse cyangwa se nanone bigaterwa n’imiti wanyoye cg urusaku rwinshi wahuye narwo, bigatuma hasohokamo amajwi ndetse aherekejwe n’isereri.
Ese ni uburwayi ? Buravurwa se bugakira ?
Kuduhira biba uburwayi iyo bihoraho .Bushobora kuvurwa bugakira iyo hamenyekanye impamvu ibitera ; nk’ababitewe na infection ,umuhaha biravurwa bigakira .Impamvu ya mbere itera ubwo burwayi ni ku bafite ubumuga bwo kutumva kuko mu baza kwivuza abafite umubare munini ku ijana aribo bafite iyo ndwara .
Ababitewe n’ihungabana, bafite umutima uhagaze bahabwa ubufasha bwo kuganirizwa bakigishwa uburyo bwo kubana nabyo. Kuko abenshi baza kubyivuza bazi ko bafite ikibazo gikomeye kenshi ugasanga kitanahari. Iyo baganirijwe bagasuzumwa bagasanga nta kibazo bafite bagirwa inama yo kutabiha umwanya, kuko iyo ubihaye umwanya ugahora ubitega amatwi bivuga cyane,ariko mu kiganiro Dr Kayitesi yahaye TV 10 yavuze ko iyo utabyitayeho bigabanyuka.
Yagize ati :’’ Hari abavuga ko iyo bagiye kuryama bibabuza gusinzira ariko baba bari mu rundi rusaku nk’urwa moto ntibabyumve. Ibyo rero umuntu ubifite araganirizwa akagirwa inama yo kuba ahantu haba hari agasaku gacyeya akaryama akumva .
Yatanze urugero rw’uko habaho imisego ibamo utuziki ugasinzira aritwo wumva. Abafite ubumuga bwo kutumva bo bahabwa akuma kabafasha ,gafite uburyo bwo kumva cg kumenya aho injereri zabo zivugira bakabaha agatwikira aho bazumvira, bakumva agasaku gaturuka muri ako gasimbura ngingo aho kumva izo njereri zibabuza amahoro.
Ingaruka ziba ku bantu bafite iki kibazo.
Iyo byahindutse ikibazo bituma utaryoherwa n’ubuzima kuko izo njereri zituma utumva neza ibyo ushaka kumva .Ababa mu bindi bihugu bo abenshi baraniyahura kubera guhora bumva ibyo badashaka.
Ku kijyanye no guherekezwa n’Isereri , Dr KAYITESI BATAMURIZA, yavuze ko ugutwi kubifitemo uruhare nko kudahungabana . Yagize ati :’’ Kuba mpagaze cg nicaye sindandabirane, ugutwi kubifitemo uruhare . Kuko isereri , injereri , kumva , biba mu gice cy’imbere mu gutwi .Iyo urebye ugutwi usanga hariho utuntu tw’utuziga 3 dusa nk’aho dusobekeranye , katari ako mubona kameze nk’akanyamunjojorerwa , hari agafite utuntu tw’utugozi 4 dufasheho ,niho isereri ituruka iyo hagize ikibazo kandi tuba kuri buri gutwi.
Yasoje atanga urugero avuga ko iyo umuntu ahindukiye ubwonko bubwira imikaya mu mubiri ko umuntu ahindukiye, kugirango hamwe harekure ahandi hakurure. Muri macye iyo bibaye ko hamwe hatabwira ubwonko icyakozwe urundi ruhande rutavuze, bivuze ko icyo gihe ibintu bitangana ku mpande zombi hakabaho isereri ,iyo sereri tuvuga yo mu matwi itandukanye n’iyufite amaraso macyeya , ushonje cg urwaye yagenda akadandabirana ,ko ariko byose umuntu abimenya yagiye kwa muganga.