Rwanda : Ikoranabuhanga rya GMOs igisubizo mu kurwanya inzara
Intego isi ifite mu kurwanya inzara ni uko mu mwaka wa 2030 nta muntu utuye isi wakabaye atabona ibiribwa bimuhagije. Kugira ngo iyi ntego iyi ntego igerweho biracyasaba imbaraga kuko imibare y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), igaragaza ko mu mwaka wa 2022 ku isi hari abantu 735,000,000 bafite inzara. Bigateganywa ko muri 2025 uwo mubare ugomba kuba wagabanutse ukagera nibura 150,000,000.
Ubu ku isi hirya no hino hashyizwe imbaraga mu kuzamura ikoranabuhanga mu rugendo isi irimo rwo gukura abaturage mu nzara. No mu Rwanda, iryo koranabuhanga rigenda rihagera. Urugero ni ikoranabuhanga rya Genetically Modified Organisms “GMOs” rifasha mu guhindura utunyangingingo tw’ibihingwa mu bihugu bitandukanye ku isi, mu rwego rwo kongera umusaruro ku bihingwa, kugira ngo bibashe guhaza abantu . Mu rurimi rw’icyongereza mu magambo arambuye ni ‘
Guhindurira ibihingwa utunyangingo bikorwa iyo hafashwe akaremangingo ko mu gihingwa kimwe bakagashyira mu kindi gihingwa (DNA) hagamijwe kucyongerera intungamubiri kidafite no kugishyiramo ubudahangarwa mu kurwanya indwara zacyangiza no kubasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere maze kikaba cyabura umusaruro uhagije.
Bamwe mu bakora ubuhinzi bw’imyumbati bavuga ko bizeye ko bagiye kweza imyumbati myinshi kuko ngo ubu byari byaranze maze inzara bakayitera ishoti n’inoti mu ikofi zikabamo nyinshi babikesha iri koranabuhanga.
KABERA Oreste ni umwe mu bahinzi b’imyumbati ubarizwa mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mwendo, akagari ka Gafunzo, umudugudu wa Kagarama yagize ati :’’Iri koranabuhanga najyaga ndyumva kuri radiyo simbyiteho nkajya nishyiramo ko ari bya bituburano byigeze kuza bibishya ubugari kubi, kuko iyo wabutekaga bwatotaga , n’imiribwa itarura wayiteka bikajya bisaya ntiwumve uburyohe no ku isoko babyanga kubi , ariko nyuma y’ubusobanuro umpaye ndumva ngiye gukira vuba vuba’’.
Yakomeje avuga ko yumva ari igisubizo ku bahinzi cyane b’imyumbati kuko ngo ari cyo gihingwa baba bitezemo umusaruro bakarya bakanasagurira amasoko . Ati :” hehe n’inzara, iyi gahunda nibanguke vuba rwose baduhereho twe abahinga imyumbati dushire inzara maze n’amakofi yacu yongere kubamo amafaranga . Uzi iyo uri umuntu w’umugabo ugendana ikofi itagira ifaranga ! Nibabizane vuba.
Umurerwa Shimo Yvette ni umunyeshuri muri kaminuza y”u Rwanda wiga mu ishami ry’ubuhinzi avuga ko u Rwanda ari igihugu kiri kujya mu nzira y’amajyambere kandi gifite abaturage benshi banakiyongera .
Yagize ati :”Iyi gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi ni nziza cyane, abakora ubuhinzi bagomba kuyumva. By’umwihariko abaturage turi kwiyongera , rero tutarebye igisubizo kirambye ngo dukoreshe ikoranabuhanga rizongera ibijya ku isoko bizahaza abaturage , niho mu myaka iri imbere uzasanga bicwa n’inzara, imirire mibi mu banyarwanda kuko twabonye ko iri koranabuhanga ari igisubizo ku bihingwa kuko bizajya byongererwa intungagihingwa natwe ababirya bikagirira akamaro imibiri yacu, kubera izo ntungagihingwa zongerewemo”.
Uyu munyeshuri wiga ubuhinzi wanabihuguwemo atanga ikizere ku bahinzi bagenzi be ko umumaro wa GMOs ari indashyikirwa ,kuko harimo inyungu nyishi,. Ati :’’Mu igihe imbuto zizaba zamaze gutunganywa zagiye hanze batangiye kuziha abaturage zizaba ari imbuto zitezweho umusaruro mwinshi, zihanganira nkongwa idasanzwe nta gusohora amafaranga ngo ujye kugura imiti yo gutera ibihingwa , ni imbuto zizaba zihagije mu ntungamubiri imibiri yacu ikeneye, ndetse ni n’imbuto zizabasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nyirangaruye Clemantine ni umwe mu banyamakuru bahuguguwe na FAO kuri iri koranabuhanga mu buhinzi (Biotechnology)) avuga ko agiye gukora inkuru zigiye kuzana impinduka zigisha abahinzi bo mu Rwanda zibamara impungenge ku bihuha bitandukanye bagiye bumva.
Yagize ati:’’ ngiye gukora inkuru zijyanye n’ishyirwamubikorwa ry’itegeko riherutse gutorwa ryemerera ibihingwa byongerewe utunyangingo hamwe n’imbuto, igihe zizaba zamaze kugera ku isoko kuko ubumenyi ndabufite narahuguwe ,bamenye ibyiza by’ubuhinzi bukoranye ikoranabuhanga mu gukemura bimwe mu bibazo dufite, aho kigirango babyumve nk’ikibazo bumve ko ari igisubizo mu kwihaza mu biribwa ,ndetse no gukemura izamuka ry’ibiciro rijya rigaragara ku masoko rimwe na rimwe .
Dogiteri NDUWUMUREMYI Athanase umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ridaheza rigamije kongerera ubumenyi ku iterambere ry’ubuhinzi bukoresheje ikoranubuhanga OFAB (open Form Agriculture Biotechnology) avuga ko bari bategereje itegeko ryemeza uyu mushinga wo kongerera ibiribwa intungamubiri ndetse no gutanga umusaruro uhagije kugira ngo bibashe guhaza abanyarwanda .Agira ati :“ Ibihugu hirya no hino ku isi byatangiye kubikoresha ibindi ntibiratangira kubera amategeko n’amabwiriza adahari muri ibyo bihugu. Mu Rwanda twe iryo tegeko muri iyi minsi ryaratowe, umushashatsi wese washaka kugira icyo akora, uwashaka gukora imbuto nshya agendeye kuri iri koranabuhanga hari uburyo yabikora nta kibazo.
Ibihingwa bimaze guhindurirwa utunyangingo ushobora kubona hirya no hino ku isi harimo Ingano, ipapayi, ibigori ,umuceri, soya ,ipamba …..Gusa kugeza ubu mu Rwanda nta bihingwa byari byakoreshwamo iri koranabuhanga rya GMOs ariko hakaba hari igihingwa cy’imyumbati kiri mu igeragezwa kiri hafi kujya ku isoko nk’uko Dr NDUWUMUREMYI Athanase abigarukaho akaba ari nawe uri kubigerageza yizeza ko bizatanga umusaruro.