Green Party yatangaje ko yiteguye amatora y’umukuru w’Igihugu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda ) ryakoze inteko ya biro Politiki yari ifite intego nyamukuru yo kwemeza imigabo n’imigambi y’ishyaka rizakoresha mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite ateganijwe ku itariki ya 15 Nyakanga muri uyu mwaka .
Ni biro politiki yari inagamije kwemeza Abakandida Depite bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite, Hanashyizweho kandi urwego rwa Komite ngenzuzi y’umutungo w’Ishyaka.
Umuyobozi w’Ishyaka DGPR mu Rwanda Dr. Depite Frank Habineza yavuze ko intego bari bafite kuri uyu munsi bayigezeho ku kigero cy’ijana ku ijana
Iyi biro politiki yabaye kuri iki cyumweru ibaye ikurikira iyabaye mu kwezi kwa gatatu yemeje umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ikaba yaremeje Frank Habineza nk’umukandida uzahagararira ishyaka mu matora.
Muri iyi Biro politiki ishyaka Green Party ryagaragaje ingingo rizakoresha mu matora aho nk’ishyaka rirengera ibidukikije bashaka ko imyanda yose ikusanywa mu gihugu igomba kubyazwa umusaruro ariko nanone idateje umwanda mu baturage bigakorwa mu buryo bugezweho kuburyo imyanda yose iva mumujyi wa Kigali n’ahandi izajya igira aho ijya kuburyo bugezweho ariko itangije ubuzima bw’abaturage.
Ishyaka Green Party ryagaragaje ko bimwe mubyo ryari ryifuje mu matora aheruka byagezweho ku kigero gishimishije birimpo kugaburira abana ku mashuri, kongera umushahara wa Mwarimu, kongera umushahara w’abasirikare, kuzamura icyogajuru ku mbibi z’igihugu cyo gucunga umutekano, kongera amafaranga ahabwa abanyeshuri ba kaminuza, kuba abanyeshuri bajya muri kaminuza hadashingiwe ku budehe, kuvugurura ikigega cya mituwele kuburyo uwishyuye wese ahita yivuza, kugabanya ubwoko bw’imisoro n’ibindi.
Ibi byose byashyizwe muri Politiki y’Igihugu biranakorwa, ishyaka rikaba ribyishimira cyane.
Ishyaka rikaba rishimira Leta y’U Rwanda kuko yarebye ibyo ishyaka ryari ryarasabye ikabishyira mu bikorwa ndetse bikanakorwa bikaba bigaragaza ko Demukarasi iri gutera imbere mu Rwanda.
Umwanditsi : Mugenzi Napoleon