November 5, 2024

Rwanda Coopération initiative yizihije umwaka umwe governance center imaze ikora

0

Iki kigo gitanga ubumenyi ku banyamahanga binyuze mu kwakira inama, gutegura porogaramu zitandukanye no mu ngendoshuri zikorwa, hibandwa ku ngingo zo guteza imbere abaturage (Rwanda cooperation initiative, RCI) Kivuga ko mu mwaka umwe kimaze gitangije ishami rya Governance Center hari byinshi cyagezeho birimwo kongera umubare w’ibihugu bitandukanye biza kwigira ku Rwanda, gutanga amahugurwa kubanyamahanga baza mu Rwanda no kubereka ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho.

Ibi birori byo kwizihiza uyu mwaka umwe RCI imaze itangije Governance Center yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2024 yitabirwa n’abayobozi batandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa b’iki kigo .

Umuyobozi mukuru wa RCI, Amb. Nkulikiyinka Christine, yavuze ko mu mwaka bamaze bageze kuri byinshi harimwo kwakira delegation nyinshi zitandukanye ziturutse mu bihugu bigize imigabane itandukanye kandi ko bafite intego yo gukomeza gukorana n’ibihugu byinshi bishoboka mu rwego rwo kwagura ubutwererane. Ati:” Muri uyu mwaka twakiriye delegation zitandukanye, tubafashaka gusura igihugu, tubaha amahugurwa atandukanye, tukanabafasha uko nabo ibyo babonye mu Rwanda babikora mu gihugu cyabo”.

Amb. Nkulikiyinka akomeza avuga ko bafite intego yo gukomeza kwagura amarembo, gukorana n’ibihugu byinshi bishoboka, Ati:” Ubu tumaze gukorana n’ibihugu 64. Turashaka kuba ikigo isi yose izi, yamenye , ikaba izi ko niba hari ibintu bashaka kwiga, kutubereraho bashobora kuza mu Rwanda bakagana ikigo Rwanda cooperation initiative “.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka yavuze ko gukorera hamwe no guhuza imbaraga hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, ari umusingi ukomeye mu kuzamura urwego rw’imibanire .

Iki kigo Cyatangijwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, UNITAR muri Gicurasi 2023. Kibarizwa muri Rwanda Cooperation Initiative, RCI nk’Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, aho cyakira inama zigamije kunoza ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye.

RCI n’abafatanyabikorwa bayo bita ku intego z’igihugu zigezweho zirimwo ubukungu budaheza, gushora imari mu baturage, gukomeza gufatanya n’imiryango mpuzamahanga no kubaka ubumwe n’ubwiyunge .

RCI muri uyu mwaka wa 2023-2024 yakiriye delegasiyo 151 zigizwe n’abaturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, Aziya, u Burayi bahabwa amasomo ku gukora ubucuruzi, uburinganire n’ubwuzuzanye, guteza imbere abagore, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, uburyo bugezweho bwo gusora n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa RCI, Amb. Nkulikiyinka Christine
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka hamwe n’umuyobozi mukuru wa RCI, Amb. Nkulikiyinka Christine

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *