November 22, 2024

KIGALI :Umuryango wa  soroptimist wa Kigali urishimira intambwe imaze guterwa.

0

Bamwe mu bibumbiye mu muryango wa Sorobtimist wa Kigali bakunzwe kwitwa aba soro , bafite intego yokuzamura abagore n’abana,  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 /11/ 2023 ,bizihije isabukuru y’imyaka 30 banishimira ibyagezweho  nyuma y’urugendo rurerure banyuzemo.

 Mukayisenga Marie Gorethe ni umwe muri batanu ba mbere batangiranye n’uyu muryango, asobanura uburyo uyu muryango wavutse aho umwe muri bo  yahuriye n’umunya Luxamburu witwa Betina  i Burayi ari nawe muterankunga mukuru,mu rwego rw’akazi , akawusobanurirwa akawishimira bakumvikana uburyo bw’imikoranire .

Mukayisenga Marie Gorethe umwe mu batangije Club Soroptimist ya Kigali.

Yavuze ko uyu muryango ugizwe n’abagore gusa , kuko intego yawo ari uguharanira kuzamura abagore mu nshingano zitandukanye bafite, haba mu bukungu babigisha ubumenyi ngiro , kubanira abantu bo hanze n’abo mu gihugu imbere ariko bita cyane ku mugore n’umwana .

Yagize ati :Iyi club  ntiharanira inyungu , izo dufite si iz’amafaranga ahubwo dufite izo kugirira abantu neza , hakazamo inyungu z’umuryango turimo kuko uyu muryango wita ku mugore n’umwana kandi iyo ufashije umugore n’umwana burya ibintu byose biba bigiye ku murongo, kuko burya umugore niwe utuma umuryango ugenda neza.

Umwe mu bahuguwe nawe akaba abyigisha abandi agaha n’abakeneye ibyo bakora ababagana.

YANKURIJE Elisabeth ni umwe mu bagore bigishijwe bakanahugurwa ku bijyanye n’ubumenyi ngiro , akaba ariwe uhagarariye abagore bakora bumwe muri ubwo bumenyi bahawe.

Yagize ati :Nshimira  iki kigo dukoreramo cya SAN MARACON  cyubatswe ku  na club Sorobtimist , guhera mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2009 kuko aricyo cyaduhaye abaduhugura mu bumenyi ngiro butandukanye harimo ububoshyi  Ubudozi n’utundi tuntu twiza tw’ubukorikori tugiye dufite moderi zitandukanye,  natwe tukabyigisha abandi bagore badafite icyo bakora.

Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw amubajije icyo bimaze kubagezaho n’uko ubu bangana yavuze batangira muri muri 2009 mu kwa cyenda   bari icumi , ariko kubera icyorezo cya Covide bamwe bagiye bimuka ntibagaruka  ubu bakaba ari 6, ariko bakaba bashimira iki kigo n’uyu muryangowa SOROPTIMISTE wa Kigali uburyo batekereje abagore bakennye bakabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye ,aho usanga bamwe bamaze kwiyubakira amazu muri Kigali kandi bizwi ko  bigora,hakaba  ntawagira ikibazo cya mitiweri , mbese ubu bakaba babasha kwikemurira ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Ku bijyanye n’imbogamizi ,yavuze ko n’ubwo bafashwa gushakirwa amasoko ,  bifuza ko mu bufatanye bafite n’ubumenyi bamaze kugira bwisumbuye,ngo bafite ikibazo cy’amasoko adahagije bakaba bifuza ko bakorerwa ubuvugizi akaba yakongerwa bakabasha gucuruza ibyo bakora harimo nk’amabiju meza bakora kandi anahenze ariko ngo bakaba bafite abakeba b’abashinwa bayakora, ugasanga aturuka hanze abantu niyo bakunze kurusha ayabo .

Umuyobozi uhagarariye ababyeyi RWAHAMA Claude.

RWAHAMA Claude ni umuyobozi uhagarariye komite y’ababyeyi , nawe avuga ko yishimiye uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 30, akaba avuga ko uburezibafite  bumaze imyaka 15 ari intambwe ishimishije cyane .

Yagize ati: ”umushinga uhatse indi dufite  ni uw’uburezi  umaze imyaka 15 kuko habanje kubakwa amashuri y’inshuke  muri 2008 ubu aba mbere  barangije barimo gusoza za kaminuza.Nkaba numva ari intambwe ishimishije cyane ko uyu musanzu wa Club Soroptimiste yagize ku rwego rw’iguhugu tunizera ko bizakomeza cyane ko bafite n’izindi gahunda zo kuzamura uburezi bita cyane cyane ku bumenyi ngiro”.

Yakomeje avuga ko uretse no kwigisha abanyeshuri gusa, uyu mushinga unafasha n’abaturage baturiye uyu murenge wa Rugunga no mu rwego rw’igihugu ufasha kurwanya ubukene aho utanga imirimo itandukanye ibateza imbere.

Umuyobozi mukuru wa Club SOROPTIMIST ya Kigali Marie Leatitia KAYITESIRE .

Umuyobozi mukuru wa Club SOROPTIMIST ya Kigali Marie Leatitia KAYITESIREri yavuze ko iyi myaka 30 ishize iyi Club ikora ,yishimiye ibyo bamaze kugeraho n’ibyo biteguye kugeraho ,haba mu buboshyi ,mu gukora amabiju ubudozi cyane ko bahawe aho bakorera.

Ku kibazo cy’amasoko akiri macye yavuze ko muri rusange hakiri intege nke mu kwamamaza ariko bigiye kwitabwaho hagashakwa ubushobozi bwo gushaka uzajya wamamaza ibikorwa bakora. Bakaba banafite gahunda yo gushaka abarimu bigisha abazakomeza guhugurwa.

Umuterankunga mukuru w’iyi club uturuka mu gihugu cya Lexamburg Betina Sabatini wahawe izina rishya n’abagize Club SOROPTIMISTE ya Kigali  rya MUKASHYAKA , Kuri uyu munsi w’isabukuru  nawe yagaragaje ibyishimo bye .

Betina umunya Luxambourg ariwe muterankunga mukuru.

Yagize ati :”Nshimishijwe cyane n’aba bagore intambwe mbona bamaze gutera atari aha gusa ahubwo n’aho uyu muryango uri hose muri Afrika ibisubizo ugenda utanga haba mu iterambere ry’abagore ndetse no mu burezi bw’abana kuko njye muri kamere yanjye nkunda kubona impinduka mu buryo bujya imbere.Nanishimiye izina bampaye rya MUKASHYAKA , kuko nkunda kuba umugore w’umutima mwiza kandi ufite ingufu zo gukora”.

Yongeyeho ko kandi uyu mushinga bazakomeza kuwukora , mu gihe cyose  bazaba babakeneye kuko yifuza ko ibibazo byose bazaba bakomeje kubagaragariza bigomba kuzabonerwa ibisubizo.

Club SOROPTIMIST yashinzwe mu mwaka wa 1920 , mu rwanda ukaba warahageze mu 1992 ,ukaba ukorera ku isi hose  mu bihugu 121 n’u Rwanda rurimo ,ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa  binyuze mu bikorwa bitandukanye ,ukaba warashinzwe n’umugabo witwa Stuart Morrow.I Kigali icyicaro cyawo kikaba kiri mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi.

Amwe mu mafoto yaranze umunsi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *