November 5, 2024

Sobanukirwa niba urwaye umuvuduko uri hejuru cyanga uri hasi.

0

Abantu banshi iyo bavuze ngo umuntu arwaye umuvuduko , ntibasobanukirwa niba ari umuvuduko uri hejuru cyangwa  ari uwo hasi. Muri ibi bihe iyi ndwara itandura ifata bennshi ariko ntibasobanukirwe neza ibyo aribyo.

Umuvuduko uri hejuru niwo uzwi ku izina rya ‘’Hypertension,  mu gihe iyo  wabaye muke bawita ‘’ hypotension. Hypotension ntibakunze kuyimenya cyangwa ngo bayiteho kuko baba bazi ko urwaye umuvuduko aba afite Hypertansion .Iyi ndwara kandi izahaza benshi.

Reka tubanze dusobanukirwe  umuvuduko w’amaraso icyo aricyo.

Umuvuduko w’amaraso ni uburyo cyangwa se imbaraga amaraso aba afite ,agenda aca mu mitsi , kugirango akunde agere mu bindi bice bitandukanye by’umubiri. Ubwo buryo bukaba bushobora kuba bwihuta cyangwa bufite imbaraga nyinshi , Hanyuma ubundi buryo bukaba  bwagendana ingufu nkeya  cyangwa  se akaba yagenda ku buryo bugenwe bwuzuye budafite ikibazo.

Umuntu azamenya ate niba afite ikibazo cy’umuvuduko uri hasi  ?

Ibipimo byo kwa muganga byerekana koubusanzwe umuvuduko w’amaraso  uba uri ku gipimo cya nyacyo  uba utarengeje 120/80 . Hanyuma bakavuga ko umuvuduko w’amaraso uri hasi , igihe umuntu ufite munsi ya 90/60mmHg , ari naho bavuga ko umuvuduko w’amaraso uri hasi (Hypotension) naho amaraso atemberera ku rugero rwa 140/90 mmHg bivugwa ko umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane.Iki gihe umuntu abimenya iyo yipimishije nibura inshuro zigera kuri eshanu.

Menya zimwe mu mpamvu zishobora kuwutera (Hypotension).

.Muri izo harimo:

-Indwara y’umutima ishobora kubigutera kubera ko imitsi ijyana amaraso iba idakora neza.

– Kunanuka cyane no kugira amaraso macye bishobora gutera hypotension

-Kugira impanuka ukaba wavuye amaraso menshi.

-Mu gihe wicaye ni byiza kwirinda gusobekeranya amaguru nk’uko tubikesha urubuga rwa healthline.com

-Kuba hari ubwandu bw’amaraso runaka waba ubana nabwo.

– Guhangayika cyane  cyangwa ukamara iminsi utarya umubiri ugacika intege.

– Kunywa itabi ryinshi cyangwa inzoga nyinshi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bigiye bitandukanye.

-Abagore bamwe na bamwe baratwita bakagira iki kibazo.

– Ubushakashatsi buvuga ko hari n’abagira ubwivumbagatanye bw’umubiri budasanzwe kuri bamwe  ku kintu runaka ,cyane cyane ubitewe n’imiti imwe n’imwe. Urugero nk’imiti yo mu bwoko bwa pénicilline ndetse n’ivura depression, kimwe n’iyongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

-Kugira  imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko, cyangwa indwara zifata imvubura ya thyroid.

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereraka ko ushobora kuba urwaye umuvuduko uri hasi  (hypotension).

-Guhorana umunaniro ndetse no gucika intege mu ngingo
– Kugira uruhu ruhorana urumeza

-Kugira iseseme

– kwiheba no kwigunga

-Kugira isereri ukaba wata ubwenge ukitura hasi inshuro nyinshi

– Kureba ibikezikezi mu maso ntube ureba neza ,
-Kubabara mu gihe uhumeka.

Niwumva ufite ibi bimenyetso ugirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga ,  akamenya ikibigutera  akaba yavura iyo mpamvu.

Dore uko wakirinda iyi ndwara.

-Kunywa amazi menshi kandi buri munsi kugirango amaraso yawe atavura ntunagire umwuma.

-Kurya imbuto n’imboga cyane kuko ziringaniza umuvuduko w’amaraso.

-Ibyo kurya byawe wakongeramo umunyu ariko udakabije kuko ugira sodium ifite izamura umuvuduko w’amaraso.

-Kudahagarara umwanya munini ku basanzwe bagira iki kibazo ,kuko bishobora guhagarika imikoranire y’ubwonko n’umutima amaraso atagera muri ibyo bice.

NB :Iyo ntampamvu uzi igutera iki kibazo ugirwa inama yo kurya karoti,beterave,amafi , indagara,indimu , tungurusumu……

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *