Musanze: Abagore n’abakobwa basoje imibare bibasigiye gutinyuka.
Inkuru ya Alice UMUGIRANEZA.
Ubwo hasozwaga ishuri ngaruka mwaka muri Africa ku imibare, abagore n’abakobwa baryitabiriye , bavuga ko byabafashije kwitinyuka no gukuraho inzitwazo zose zituma batitabira kwiga imibare, kuko basanze ubuzima bwose bw’ubakiye ku mibare.
Bamwe mu bagore baganiriye n’amahumbezinews.rw , bavuga ko ibintu byose byicwa n’imyumvire, ko aya masomo abasigiye kwitinyuka bakumva ko nabo bashoboye, ndetse ko bahawe n’inshingano zo gutinyura bagenzi babo bagifite imyumvire ya kera, aho bavugaga ko uwize imibare ntacyo yayikoza.
.ISHIMWE Ruth ni umwe mu bitabiriye ayo masomo y’imibare .Yagize ati:”Njyewe aya masomo andemyemo ikizere kuko nakundaga imibare ariko nkibaza icyo nayimaza nyuma yo kuyiga bikanyobera, ariko mpawe imbaraga kuko nsanze ibintu byose tubamo mu buzima bwa buri munsi byubakiye ku mibare.”
Gatimakeza chancienne, ni umwe mu Barundi kazi witabiriye aya masomo nawe yagize ati:” Iri huriro ritumye niyumvamo ikizere kirenzeho kuko bigiye kumfasha gukundisha abagore muri rusange kwiyambura zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo zigatuma batitabira kwiga imibare,ndetse nkanabafasha guhindura imyumvire bamwe baba bafite y’uko uwize imibare ntacyo yayimaza.”
Dr UWIRINGIYIMANA Charline, ni umwarimu muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, akaba ari nawe wateguye iri huriro ry’ishuri ku mibare.Uyu mwarimu yagaragaje amahirwe ari mu kwiga imibare, ahera aho asaba abagore n’abakobwa gukanguka bagahindura imyumvire.
Yagize ati:”kubera ko ubuzima bwose tubayemo bushingiye ku mibare, abagore bakwiye gukuraho ibintu byose bishobora gutuma batitabira amasomo y’imibare , kuko njyewe ndi umuhamya wo kwemeza ko kwiga imibare harimo amahirwe menshi , cyane ko nanjye izi mpamya bumenyi zose mfite nazikoreye ndi umugore mfite urugo . Iyo ufite ubushake byose birashoboka . Icyambere ni ukugira intego ukamenya icyo ushaka .Bigera aho byanze bikunze ukibigeraho.”
Ishuri ngaruka mwaka muri Africa ry’imibare ryakiriwe n’ishuri ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri, aho ryari rimaze ibyumweru bibiri, ryitabiriwe n’ibihugu byo muri Africa cyane higanjemo Africa y’iburasirazuba, rikaba ryaritabiriwe n’abagera kuri 80.