December 4, 2024

U Rwanda rugiye kwakira agera kuri miriyoni 20$  zizashorwa mu ngufu zirengera ibidukikije.

0

Mu biganiro  EIB (Banki y’Ishoramari y’u Burayi) yagiranye na BRD (Banki y’iterambere y’u Rwanda) yatangaje ko  izatanga inguzanyo ya miliyoni zigera kuri $20 zizashorwa mu bikorwa bitandukanye by’ingufu zirengera ibidukikije.

Kuri uyu wa kabiri Christophe Litt,Umuyobozi w’Ishami ry’Imari muri EIB, yitabiriye inama y’ishoramari  hagati y’u Rwanda n’u burayi iri kubera mu Rwanda. Uyu muyobozi yavuze ko ibiganiro bigeze kure ,akaba atanga ikizere ko amasezerano azashyirwaho umukono bitarenze impera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’IGIHE , yavuze  ko yaje mu Rwanda hamwe n’itsinda rigari, rigomba kuzuza ibisabwa byose n’ubwo iby’igenzi byarangiye, maze  icyemezo kigasubizwa mu nama y’ubutegetsi.

Yagize ati “Turimo kureba ibintu byose bijyanye na gahunda ya EIB y’ishoramari mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birimo ingufu zisubira, imikoreshereze myiza y’ingufu, bishobora kuba ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, bishobora kuba ibijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ibindi.Ni inguzanyo izishyurwa ku nyungu nto, yitezweho gufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’ingufu zitangiza ibidukikije”.

Yongeyeho ko bari mu biganiro n’izindi banki ebyiri. Imwe ikazahabwa inguzanyo izashorwa mu buhinzi , mu bagore ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Indi Banki, inguzanyo izajya mu birebana no guteza imbere uburinganire, ariko igice kinini kikazajya mu mishinga y’ibigo byashinzwe n’abagore, kandi bikayoborwa n’abagore, bikanakora ibijyanye n’ibikenewe n’abagore.

Yagize ati “Hari amahirwe menshi yo gukomeza gukorana na banki zo mu Rwanda. Duheruka gusinyana amasezerano y’inguzanyo eshatu mu myaka ibiri ishize hamwe na Banki ya Kigali, BPR na BRD. Ubu , tugiye gutanga indi nguzanyo, harimo amahirwe menshi.”

KAMPETA Sayinzoga ni umuyobozi mukuru wa BRD .Yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose mu kurengera ibidukikije , aho mu myaka mike ishize nta muntu watekerezaga ko habaho imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli (hybrid), ariko ubu mu Rwanda zikaba zimaze kugwira, kubera ko guverinoma yagabanyije imisoro ndetse n’ibiganiro bikaba bikomeje ku mpinduka zishobora gukorwa mu bijyanye na VAT (umusoro ku nyongeragaciro.

Umuyobozi wa BRD yanavuze kandi ko biteguye gukorana n’abashoramari mu mishinga itandukanye y’ingufu zirengera ibidukikije, anongeraho ko  hakiri amahirwe y’ishoramari mu bikorwa byo gusimbuza batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, igihe izindi zizaba zitangiye gusaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *