December 10, 2024

KIGALI :INYANGE na Tetra Pak  mu gikorwa cyo kumurika ikoranabuhanga rya “UHT” ryongerera amata ubuziranenge .

0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya  26/07/2023 hatangijwe igikorwa cy’ ubukangurambaga bugamije kumvisha abanywa amata y’inyange ,uburyo iri  koranabuhanga rya UHT(Ultra Heat Treated ) ritunganya amata ku buryo bwizewe n’akamaro ko kuyanywa atunganyije kuko aba yujuje ubuziranenge 100%.

  Ifoto y’abari bitabiriye igikorwa.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga  bwiswe “ Long Life Gahorane amata ku ruhimbi” , ikigo Mpuzamahanga cya Tetra Pak Ltd gitunganya  kikanapfunyika ibiribwa,  ku bufatanye n’Inyange Industries, kuri uyu wa gatatu batangije ubukangurambaga  bwo gukangurira abantu kunywa amata apfunyitse neza kuko afite ubuziranenge bwizewe 100%.

Ikoranabuhanga rya UHT uburyo  rikoreshwa, bafata amata bakayateka umwanya muto cyane ungana n’amasegonda kuva kuri 2 kugera kuri atanu, bakayateka ku kigero cyo hejuru cyane kigera  kuri 135 °C , kugira ngo  imyanda irimo yose ipfe ntihagire mikorobe n’imwe isigaramo. Iyo icyo gikorwa kirangiye barayahoza nabyo bigakorwa  mu kanya gato bagahita bayapfunyika  ntakindi kintu na kimwe bashyizemo.

Ibi umunyamakuru w’amahumbezinews.rw  wari witabiriye igikorwa akaba yarUtswe akanasobanurirwa uburyo nta bindi bintu bashyiramo ,dore ko benshi bayanywa bakundaga kuvuga ko hashyirwamo indi misemburo  cyangwa ibindi binyabutabire, ariko ntabyo usibyo iryo koranabuhanga gusa rihanitse. Ikindi ni uko baba bayafashe mbere bakayapima ,bakayatunganya bizeye neza ko ayo bafashe ari mazima ubundi bakayatunganya ,amata akanyobwa ari meza afite intungamubiri  kandi agashobora kubikwa igihe kinini  kigera mu mezi 6 mu gihe yafashwe neza , atatobotse cyangwa ngo bayanike ku zuba nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’inyange James Biseruka.

Amata y’inyange nta kinyabutabire na kimwe bashyiramo .

Yagize ati: “amata y’inyange nta kindi kirimo, turabanza tukayapima , hanyuma tugakoresha ikoranabuhanga rya UHT (reba uko ryasobanuwe hejuru) nta kindi dushyizemo tugahita tuyafunga nta mwuka urinjira mu ikarito yayo, nta mwenge n’umwe wacamo mikorobe zayangiza   ,  akaza ari amata yujuje ubuziranenge 100%.  Amata agacuruzwa ahantu hose haba mu gihugu imbere cg no mu mahanga nta kibazo ndetse n’abaturage bakaba bishimiye inyungu bazakura mu mukamo wabo kuko bizeye ko utazapfa kubera ikoranabuhanga rya UHT.

Jonathan Kinisu ,Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak Ltd, yagize ati : “Buri rugo rugomba kunywa amata “.Yavuze ko amata ya UHT afite ubuziranenge, ari meza  ku bana bato hakaba hakenewe ubwinshi bwayo.

Akaba yaratanze ikizere ko ukwiyongera kw’amata bifuza ,kuzazamura ubukungu bw’igihugu n’abagituye cyane cyane akanashishikariza urubyiruko kuzashora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru wungirije  muri RAB (Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ) Dr Solange UWITUZE , ashinzwe iterambere ry’Ubworozi. Yavuze ko amata arinda abana igwingira ,ari meza ,ndetse anafitiye akamaro kanini ubuzima.

Yagize ati : “ Kugirango u Rwanda ruhorane amata ku ruhimbi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya UHT amata ahora ari meza mu gihe kirekire ,ndetse  bitanarenze umwaka hazakorwa n’amata y’ifu.

Yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbere kuzamura umusaruro ukomoka ku mata , mu rwego rwo kurwanya imirire  muri 2024 bikava kuri 33% bikamanuka kugera kuri 19%.

Kugeza  ubu mu Rwanda  habarurwa inka  zigera kuri miliyoni 1,5  kandi 80% zitanga amata. Mu mwaka wa 2006 umunyarwanda yanywaga amata angana na litiro 21 ariko ubu  aranywa litiro75,3 ku mwaka. Mu Rwanda kandi yavuze ko hari  amakusanyirizo manini 132, amato arenga 100, abatunganya amata 45 ariko Inyange Industries ikaba ariyo ifite iri koranabuhanga rya UHT.

Muragahorane amata ku ruhimbi “Dr UWITUZE Solange”.

Inyange Industries yashimishije abashyitsi.
Aborozi bishimira inyungu zizava mu mukamo wabo kuko bizeye ko atazapfa kubera UHT.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *