December 24, 2024

Sport :Igura n’igurishwa ry’abakinnyi b’ibyamamare Bellingham, Kane, Messi, Rice na Osimhen dore uko rihagaze .

0

Abakinnyi Jude Bellingham, Lionel Messi, Victor Osimhen hamwe na Harry Kane ni ibyamamare ku rwego mpuzamahanga. Aba bakinnyi bashobora kuva mu makipe bakiniragamo bakajyanwa mu yandi muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi ry’iyi mpeshyi.

Haribazwa niba  Messi ashobora kuzasubira muri Barcelona?  Arsenal nayo hakibazwa niba izatwara Declan Rice?

Tariki ya 14 Kamena niho iri gura n’igurishwa ry’abakinyi rizatangira , rikazarangira  ku wa gatanu tariki ya 01 Nyakanga.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bakomeye bivugwa mw’igura n’igurishwa ko bagiye gusezera amakipe bakiniragamo bakajya mu yandi.

Jude Bellingham

Bellingham, uyu mukinnyi niwe wa mbere ukiri muto wa Borussia Dortmund akaba afite  imyaka 19 , umutoza wa  Liverpool Jurgen Klopp, amufata nk’umukinyi ukomeye ushobora kuzatsa umuriro muri ino mpeshyi  . 

Ibiganiro bigeze kure muri Real Madrid ishaka uyu mukinnyi ukinira ku mwanya wo hagati mu bwongereza ,ikaba yiteguye kumutangaho amapawundi agera kuri miriyoni 89 ni mu gihe bivugwa ko Dortmund imushakaho amapawundi angana na  imiriyoni 130 .Si ayo makipe gusa na Manchester City ivugwa ko yifuza uyu musore kubera yayikiniye imikino igera kuri 42  muri uno mwaka , akinjiza ibitego bigera kuri14, akanatanga n’imipira myiza irindwi yavuyemwo ibitego.

Harry Kane.

Mu mukino wari wabereye I Londre ,abafana ba Manchester United baririmbiye uyu mukinnyi w’icyamamare wa Tottenam”Harry Kane w’imyaka 29, bamubwira ngo bazabonana mu kwa gatandatu.  Chelsea, Bayern Munich na Paris St-Germain, aya makipe niyo avugwa ko amushaka.

Declan Rice.

Reuters ivuga ko Declan Rice  w’imyaka 24 ,ashobora kuba kizigenza wa mbere muri West Ham atsindiye igikombe cyo ku rwego rw’Uburayi, ariko umutoza  David Moyes yavuze ko amahirwe menshi ari uko Rice azagenda muri  iyi mpeshyi akajya muri Arsenal ariko akaba atagurwa amafranga ari munsi ya miriyoni 150 z’amapawundi.

Rice ni umukinyi  umaze gukinira Ubwongereza imikino 41, akaba mbere yaranakinishijwe mu mikino itanu y’Ubwongereza mu irushanwa ry’igikombe cy’isi giheruka kubera muri Qatar.

Lionel Messi.

Lionel Messi aherutse gutwara igikombe cy’isi  bivugwa ko azasezera  muri Paris St-Germain  muri iyi mpeshyi kuko amasezerano ye azaba arangiye.

Messi wavuye mu ikipe ya Barcelona mu 2021 kubera ibibazo by’amafaranga, ariko ashobora kutazjya  i Nou Camp, n’ubwo ari ho uyu mukinnyi wa Argentina yabereye umukinyi wa mbere winjije ibitego byinshi, bigera kuri 672 mu mikino 778.

Victor Osimhen.

Chelsea, Arsenal, Manchester United, Liverpool, PSG na Real Madrid ni amwe mu makipe  aherutse kwifuza Victor Osimhen w’imyaka 22, ikaba ariyo mpamvu yatumye avugwa cyane mu makuru ajyanye n’igura n’igurishwa. Ni we mukinyi winjije ibitego byinshi bigera kuri 23  mu mikino 30 muri Serie A uyu mwaka.

Umuhanga mu bijyanye n’umupira w’amaguru w’Ubutaliyani James Horncastle, yabwiye BBC Radio 5 Live ko Osimhen ashobora kugurwa arenga miriyoni 90 z’amapawundi.

Muri uku kwa gatatu uyu mukinnyi kwa yagize ati: “Ndimo gukora uko nshoboye kugira ngo umunsi umwe nzagere ku nzozi zanjye zo kuzakina muri Premier League”.

Ese iyi mpeshyi itegereje Mount? Mbappe na Maddison?

Manchester United, Liverpool na Arsenal ziteguye kurwanira Mason Mount mu gihe uyu mukinnyi wo hagati w’Ubwongereza arimo kwanga gusinya  ku masezerano mashya muri Chelsea.

Amasezerano ya Mount azarangira mu mpera z’umwaka w’imikino izaza, aba ba-Blues hakavugwa ko bamushakaho miriyoni 70 z’amapawundi.

Hanyuma kandi, umukinyi w’igihangange Kylian Mbappé w’imyaka 24 arimo  gushakishwa n’amakipe  akomeye y’i Burayi ,mu gihe amasezerano y’uyu mukinyi azarangira mu mpera z’umwaka , ni mu gihe kandi mugenziwe bakinana muri PSG Neymar wari wavuye muri Barcelona mu 2017 kuri  miriyoni 200 z’amapawundi, na we arimo gushakishwa na Manchester United.

Mu yandi avugwa mw’igura n’igurishwa ry’abakinyi:

Paris St-Germain iripfuza uyu mukinyi wo hagati wa Arsenal  w’umunya-Norvège, Martin Odegaard w’imyaka 24.

Newcastle  yo ngo yizeye neza ko umukinyi wayo wo hagati, umunya-Brezili Bruno Guimaraes w’imyaka 25 ashobora gusinya amasezerano, n’ubwo Barcelona imwifuza.

 Roberto Firmino wa Bresil w’imyaka 31, agiye kuva muri Liverpool, ategereje kujya  muri Real Madrid .

Chelsea yatangiye ibiganiro byo gushaka kugura umukinyi wo hagati wa Uruguay Manuel Ugarte w’imyaka 22 ukinira Sporting CP .

Ayo akaba ariyo makuru mashya avugwa mu igura n’igurisha ry’abakinnyi b’ibyamamare.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *