Kigali : Summer Karate Camp muri gahunda yo gufasha abana mu biruhuko.
Ku bufatanye bwa SPIDERMAN GAME CENTER Ltd na The vision Karate Academy muri ibi biruhuko binini , biteguye gufasha abana bato bakina umukino njyarugamba (Karate) bari hagati y’imyaka 4 na 17.
Iki gikorwa cyatekerejwe , aho bamwe mu babyeyi basabye NIZEYIMANA Eric uhagarariye The Vision Karate Academy , kubafasha nk’uko yabigenje mu bihe byashize .Abo babyeyi bavuga ko byabagiriye akamaro cyane ubwabo ndetse bikakagirira n’abana babo . Akimara kumva akamaro ka Summer Karate Camp, uyu mugabo nibwo yasabye ubufatanye muri SPIDERMAN GAME CENTER ihagarariwe na Jovia NKURUNZIZA, ikigo cy’imyidagaduro y’abana n’abakuru , ko bafasha abana muri ibi biruhuko bagiyemo nk’uko yongeye kubisabwa n’ababyeyi.
Eugenie MUKAKALISA, ni umwe mu babyeyi waganiriye n’umutoza wa The Vision Karate Academy maze amubwira ko ari ingirakamaro cyane . Yagize ati :″Iyi camp ni nziza cyane, mbona yaratumye umwana wanjye akanguka mu bwonko , asigaye agira amatsiko yo kumenya, no mu ishuri rwose aho atangiriye kuyijyamo harimo impinduka nziza‶.
Theoneste NIYONSENGA nawe ni umubyeyi wohereje ubushize umwana muri iyi camp. Yavuze ko ari iby’umumaro cyane. Mu magambo ye yagize ati : ″Impamvu ari iby’umumaro , natwe ababyeyi tubyungukiramo, kuko tujya mu kazi dutuje, cyane ko tuba twizeye uburere bahabwa. Muri karate banatoza umwana ikinyabupfura rwose ndetse bakanagira ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’umuco nyarwanda. Binafasha abana bacu kutarambirwa mu rugo , bakanamenya imikino itandukanye , ntibanahugire kuri za Tereviziyo kuko zo zinabereka n’ibitari byiza mu gihe ababyeyi tudahari ngo tubakurikirane.‶
Bamwe mu bana bakina karate bavuze ko ari umukino bakunze kuva bawujyamo ari bato kandi bawitezeho kuzabagira abanyamwuga bakaba bifuriza n’abandi bana bakiri bato kuwitabira kuko ari ingirakamaro.
Umuyobozi wa The Vision Karate Academy Nizeyimana Eric akaba n’umutoza , avuga ko iyi gahunda bayisanganywe , bayitegurira abana mu biruhuko , hagamijwe gukomeza gukarishya ubwonko biga ubundi bumenyi bushya, bakanidagadura. Akomeza avuga ko ibi bibarinda kujya mu ngeso mbi ,nk’urugomo rushobora guterwa na bagenzi babo, kujya mu biyobyabwenge, kureba tereviziyo umwanya munini n’ibindi.
Sensei Eric NIZEYIMANA afite umukandara w’umukara na Dani 4, akaba umutoza mpuzamahanga wa Karate, akaba n’umusifuzi wa Karate ku rwego rw’Afrika. Mu buzima busanzwe ni umuganga w’ingingo (physiotherapist) mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Sensei turakwemera, courage rwose kandi summer karate camp ozagende neza