November 23, 2024

Abana barifuza ko bajya bakorana siporo n’ababyeyi babo.

0
Aho ababyeyi n’abana bacye bakoreraga siporo

Abana bafite uburenganzira butandukanye harimo no gukina. Bamwe mu bana bifuza ko ababyeyi babo bajya bakorana na bo  siporo bikaba nk’itegeko , Kuko bigiramo byinshi bitari siporo gusa, ahubwo bigiramo n’ubundi bumenyi butandukanye , kandi bavuga ko  butasibama mu bwonko bwabo.

Hari ku masaha y’uyu mugoroba ,ubwo umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yaganaga aho bamwe mu bana bakoranaga siporo n’ababyeyi babo, aganira n’umwana w’umukobwa  ufite imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, wakonaga siporo na papa we. Mu byishimo byinshi yagize icyo atangariza umunyamakuru. Yagize ati:’’ Ndishimye cyane kuko ndi gukorana siporo na Papa wanjye. Icya mbere siporo ni ubuzima. Ababyeyi bacu ndabasaba ko babanza bakayikunda kuko baba bubaka ubuzima bwabo. Icya kabiri gukina biri mu burenganzira bwacu abana nk’uko dufite n’ubundi burenganzira ;urugero kwiga, kurya,kwambara, kwivuza n’ibindi. Ariko hiyongreyeho no gukorana siporo n’ababyeyi ,byo ni akarusho’’

Yakomeje agira ati :’’Rero muri iyi siporo njye na papa twagenze kirometero esheshatu n’amaguru . Mu rugendo twakoze , twihutaga ariko tutiruka , ariko tugenda tunaganira. Kuko niga mu mwaka wa gatandatu ,nitegura gukora ikizamini cya Leta hari utuntu Papa wanjye yagiye anganiriza ntari nzi dushobora no kumfasha mu kizamini cya Leta. Urugero , nk’ubu sinari  ubwinshi bw’abantu ko bwitwa Imbaga ,ihene nyinshi zitwa umukumbi,amashyi menshi bayita urufaya,impundu nyinshi bazita urwanaga , inzuki nyinshi bazita irumbo, intozi nyinshi bazita ikiguri, inyoni nyinshi bazita uruhuri ;ayo ni amagambo mashya namenye kandi nshobora kuzahura nayo mu kizami cyua Leta . Si ibyo gusa kandi twageze ahantu mu kabande ananyereka akantu gakozwe mu myenda n’amashashi by’imyeru ngo karinda imyaka . Mubajije uko kitwa yansubije ko bakita Serukiranyi  ngo irinda inyoni ntizone imyaka. Nkaba nsaba ko Leta mu burenganzira bw’abana bazanashyiramo itegeko ryo kuzategeka ababyeyi nibura bajye bakorana n’abana babo siporo  inshuro imwe mu cyumweru bakajya bagenda babaganiriza no ku buzima bwabo muri rusange, kuko ibyo babaganirije bagendana, bishimye,  babyumva neza kandi vuba ntibibe byanava mu mutwe . Bivuze ngo iyi sioporo yambereye nziza ni ingirakamaro muri byinshi n’abandi babyeyi bajye babikorera abana babo mu gihe bakibafite’’.

Umwana na Papa we bagiranye ikiganiro n’amahumbezinews

Umunyamakuru kandi yaganirije Papa w’uyu mwana w’umukobwa amubaza icyo abona gukorana siporo n’umwana we bimumariye maze asubiza muri aya magambo :’’Burya Roho nziza itura mu mubiri muzima. Gukorana siporo n’abana byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana, ituma umwana yisanzura ku mubyeyi akamubaza ibibazo bimwe na bimwe atajyaga abonera ibisubizo. Ikindi kiyongeraho, ni uko umuco wa siporo umubyeyi aba arimo kubaka mu mwana bimugirira akamaro mu mu gukura neza  afite ubuzima buzira umuze mu gihagararo ndetse no mu mitekerereze.

Ubushakashatsi bwakozwe

Iyo ugiye ku rubuga rwa Umuti Health bakubwira ko siporo ifasha umubiri muri rusange mu kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye. Buri wese akeneye siporo hatitawe ku myaka ,igitsina kandi buri wese yayishobora . Bavuga ko mu gihe wumva ufite ibibazo , wigunze,ubabaye cyangwa ufite sterese ugakora siporo byose bishira.Kuko iyo uri kuyikora ubwonko busohora imisemburo ituma wishima ukamererwa neza.

Muri macye sport igabanya stress, ikakongerera kwigirira icyizere, ndetse no kwishimira uko uteye. Ushobora gukora sport iyariyo yose wifuza yaba; gukina umupira, kwiruka, basketball, volleyball, koga, kunyonga igare, kugenda n’amaguru wihuta, yoga, gusimbuka umugozi, kugorora ibice bitandukanye by’umubiri, kujya muri gym tonic, pompage, guterura ibyuma n’izindi zose wifuza.Icyiza nuko iyo bikurambiye ubivaho ugatangira ibindi gutyo gutyo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho ahantu hihariye abana bagomba gukorera siporo bari kumwe  n’ababyeyi babo. Aho, ni mu Karere ka Nyarugenge ahitwa mu Biryogo. Ni ku muhanda witwa KN113 St. Ni  umuhanda mugari kandi ukozwe neza uriho ibishushanyo bigenewe abana. Ni ahantu ibinyabiziga byose bitemerewe gucamo.Icyo gihe kuri Twitter, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaranditse buti: “…Umwana NiUmutware: Agace k’umuhanda KN 113 St mu Biryogo, Umujyi wa Kigali wakageneye abana ,bityo ibinyabiziga bikaba bibujijwe kuhanyura…”Umujyi wa Kigali wavuze  ko ishyirwaho ry’uriya muhanda ryagizwemo uruhare n’abana batanze ibitekerezo by’uburyo hatakwa mu buryo bushimishije.Ngo abana bakaba barishimiye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *